AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Apr, 16 2024 11:27 AM | 88,969 Views



Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakebuwe ku gukomeza kwinangira ku bijyanye no gukoresha imvugo ikwiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ni ubutumwa bwatanzwe ubwo Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, intumwa za rubanda, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, abanyamakuru n’abarimu bifatanyaga kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikorwa cyo kwibuka cyabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol, i Washington DC ku wa Mbere, tariki ya 15 Mata 2024.

Abacyitabiriye basangijwe amateka y’icurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe ndetse n’uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka.

Mu butumwa bwibanzweho hikijwe ku gukebura abakomeje kwinangira ku gukoresha inyito ya nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa kuyoboka ukuri bagakoresha inyito itagoreka amateka.

Depite Trent Kelly ubarizwa mu Ishyaka ry’Aba-Républicains mu ijambo rye yamaganye abakomeje kwinangira gukoresha inyito ya nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko nta wahakana ibimenyetso byayo ndetse avuga ko yandikiye ubuyobozi bw’Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga muri Amerika ngo bikoreshe inyito nyayo.

Depite Trent Kelly yanavuze ko yagejeje umushinga w’itegeko mu Nteko Ishinga Amategeko ngo wigweho Amerika ijye ikoresha imvugo ya nyayo.

Ni ubutumwa bwagarutsweho nyuma y’uko ku wa 7 Mata 2024, ubwo u Rwanda rwinjiraga mu Cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo #Kwibuka, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yongeye gukoresha imvugo igoreka ukuri kuri Jenoside.

Yanditse kuri X ye ati “Amerika yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka30 inzirakarengane za Jenoside. Twunamiye ibihumbi by’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi babuze ubuzima bwabo muri iyi minsi y’ubugizi bwa nabi bw’indengakamere.’’

Jason Nshimye uhagarariye Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Amerika, IBUKA, yavuze ko kuba hari abakinangira gukoresha inyito nyayo ari kimwe mu bimenyetso byo guhakana, akavuga ko bishengura abacitse ku icumu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yavuze ko kudakoresha inyito nyayo ya Jenoside ari byo bigenda bikurura ibindi bisa na Jenoside.

Umwarimu muri Kaminuza ya St. Mary’s muri Texas, Dr. Céline Jacquemin, avuga ko amahanga yakabaye yarigiye ku Rwanda ndetse agafata umwanya wo gushaka gusobanukirwa ibyahabereye.

Ati “Hari amasomo abiri y’ingenzi yagufasha kumva ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi byari byarateguwe ndetse igambiriye kubamaraho.’’

Igikorwa cyo kwibuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, wagaragarije abitabiriye ko kwibuka ari bumwe mu buryo bwo kwirinda ko hakongera kubaho izindi Jenoside.

Perezida Kagame ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyakurikiye itangizwa ry’Icyumweru cy’Icyunamo, ku wa 8 Mata 2024, yagaragaje ko imyitwarire ya Amerika yo gupfobya Jenoside imaze igihe.

Yibukije uko mu 2014-2015, yandikiye Amerika ayimenyesha ko mu gihe cyo kwibuka ikwiye kwitwara neza. Yasubizaga ku butumwa bw’iki gihugu bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ariko bwarimo no kunenga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa.

Perezida Kagame yanditse asaba ko bakwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ariko ibindi bakabireka.

Ati “Umwaka ufite iminsi 365, muduhe umunsi w’iya 7 Mata mwifatanye natwe kwibuka, hanyuma indi minsi 364 muyikoreshe mutunenga ku bindi mudakunda kuri twe.’’

Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko hari n’abandi bayiguyemo cyangwa bakagabanya imibare yemewe y’inzirakarengane zayizize.

Ibarura ry’imyaka ibiri ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000-2002 ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu minsi 100 kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri R

Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame

Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victo

Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo

Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenosi

Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuc

Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye g

Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général