AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Bayer Leverkusen yegukanye igikombe cya mbere cya Shampiyona y’u Budage

Yanditswe Apr, 14 2024 22:17 PM | 107,618 Views



Ikipe ya Bayer Leverkusen yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Budage ‘Bundesliga’ cya mbere mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Werder Bremen ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 29.

Bayer Leverkusen itozwa na Xabi Alonso yanditse amateka yo kwegukana igikombe kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Mata 2024.

Ni igikombe cya mbere cya shampiyona iyi kipe yegukanye mu mateka yayo. Yabigezeho ikuraho agahigo kari gafitwe na Bayern Munich ko gutwara ibikombe bya Shampiyona ya Bundesliga 11 biheruka.

Bayer Leverkusen yaherukaga gutwara igikombe mu 1993 ubwo yegukanaga Igikombe cy’Igihugu “German Cup’’.

Nyuma yo gutsinda Werder Bremen 5-0, Leverkusen yarushije Bayern Munich iyikurikiye ho amanota 16 mu gihe hasigaye imikino itanu.

Bayer Leverkusen ifite agahigo ko kuba nta mukino iratakaza muri shampiyona ndetse iracyari mu marushanwa yose ku buryo ishobora gutwara ibikombe bitatu.

Nyuma yo kwegukana icya Shampiyona y’u Budage, iracyari no muri Europa League aho yatsinze West Ham ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wa ¼ mu gihe izahurira ku mukino wa nyuma wa German Cup na Kaiserslautern yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Budage.

Ikipe ya Bayer Leverkusen imaze gukina 43 itaratsindwa mu marushanwa yose yaba ay’imbere mu gihugu no ku Mugabane w’u Burayi.

Bayer Leverkusen yari mu makipe agiye kumanuka ubwo Xabi Alonso yayifataga mu Ukwakira 2022. Nyuma y’amezi 18 yanditse amateka yo kuyihesha Igikombe cya Shampiyona y’u Budage.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2