AGEZWEHO

  • Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame asanga nta mbogamizi n’ibibazo Afurika ihura nabyo bitabonerwa umuti – Soma inkuru...

Davos: Perezida Kagame yahuye na Perezida Zelensky wa Ukraine

Yanditswe Jan, 16 2024 20:04 PM | 4,677 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw'Isi, kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Ni ibiganiro byibanze ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n'ingamba zihari zo gushaka umuti w'amakimbirane.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko yamenyesheje Perezida Kagame gahunda y'amahoro igihugu cye gifite, anagaragaza icyifuzo cye cy'uko ibihugu bya Afurika byashyigikira Ukraine muri iyi gahunda.

Igihugu cya Ukraine giheruka gufungura ambasade mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza umubano wacyo n'u Rwanda ndetse n'ibihugu byo mu karere ruherereyemo.

Igihugu cya Ukraine kigiye kumara imyaka hafi ibiri kiri mu ntambara n'Uburusiya.

Ni intambara yagize ingaruka zitandukanye ku bukungu bw'isi by'umwihariko mu gutuma ibiciro by'ibiribwa ndetse n'ibikomoka kuri peteroli bitumbagira.

Jean Paul Niyonshuti




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2