Yanditswe Jan, 16 2024 20:04 PM | 4,677 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw'Isi, kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.
Ni ibiganiro byibanze ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n'ingamba zihari zo gushaka umuti w'amakimbirane.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko yamenyesheje Perezida Kagame gahunda y'amahoro igihugu cye gifite, anagaragaza icyifuzo cye cy'uko ibihugu bya Afurika byashyigikira Ukraine muri iyi gahunda.
Igihugu cya Ukraine giheruka gufungura ambasade mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza umubano wacyo n'u Rwanda ndetse n'ibihugu byo mu karere ruherereyemo.
Igihugu cya Ukraine kigiye kumara imyaka hafi ibiri kiri mu ntambara n'Uburusiya.
Ni intambara yagize ingaruka zitandukanye ku bukungu bw'isi by'umwihariko mu gutuma ibiciro by'ibiribwa ndetse n'ibikomoka kuri peteroli bitumbagira.
Jean Paul Niyonshuti
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru