Yanditswe Oct, 21 2024 21:17 PM | 99,148 Views
Bamwe mu batuye Umurenge wa Butaro mu Karere ka Burera, baravuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza bigatuma bakoresha ayo mu gishanga cya Kamiranzovu.
Aba baturage bavuga ko Imidugudu ya Kagoma, Nyanamo na Biyove ariyo yibasiwe n’iki kibazo cyo kutagira amazi meza.
Ikikije igishanga cya Kamiranzovu kinyurwamo n’imigezi bavomamo amazi yo gukoresha imirimo itandukanye ariko hari n’igihe ngo bayanywa.
Aba baturage bavuga ko byashoboka kuyabagezaho kuko hari abakikije mu yindi midugudu bafite amazi meza.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yizeza aba baturage ko mu gihe kitarenze amezi atanu iki kibazo kizaba cyakemutse kuko imirimo yo gusana umuyoboro w’amazi Kinyababa-Nyabizi uzabaha amazi igeze kuri 75%.
Umuyoboro w’amazi wa Nyabizi uzaha aba baturage ba Butaro amazi ureshya n’ibirometero bisaga 12, ukazuzura utwaye Miliyoni zisaga 169 Frw.
Uwimana Emmanuel
Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha
Nov 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava muri Afurika
Nov 26, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere
Nov 26, 2024
Soma inkuru
684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024
Nov 26, 2024
Soma inkuru
Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere
Nov 26, 2024
Soma inkuru
Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuka
Nov 26, 2024
Soma inkuru
MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’ab ...
Nov 25, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu bya magendu
Nov 25, 2024
Soma inkuru