AGEZWEHO

  • Chriss Eazy yavuze ku mateka afitanye na Zeotrap – Soma inkuru...
  • Dr. Ndugulile uherutse gutorerwa kuyobora OMS muri Afurika yitabye Imana – Soma inkuru...

U Rwanda rwashyikirije u Buhinde umuturage wabwo ukekwaho iterabwoba

Yanditswe Nov, 27 2024 14:26 PM | 2,822 Views



U Rwanda rwashyikirije u Buhinde Salman Khan kugira ngo akurikiranweho ibyaha by'iterabwoba n'ibindi bifitanye isano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024, ni bwo ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali inzego z'ubutabera mu Rwanda zamushyikirije iz'u Buhinde.

Salman Khan yashyikirijwe igihugu cye nyuma y’ubusabe bwatanzwe n’u Buhinde nyuma yo gucyeka ko ari mu Rwanda.

Inzego z’Umutekano nyuma yo kumushakisha agafatwa zahise zimenyesha u Buhinde ko yabonetse bategura igikorwa cyo kumutanga.

Salman Khan wari wambitswe amapingu yari aherekejwe n’abapolisi babiri. Yasinye ku mpapuro impande zombi zahererekanyije mbere y’uko abahagarariye ibihugu byombi basinya ko bamwakiranye n’ibyo yafatanywe mu Gihugu byose.

Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Siboyintore John Bosco, yavuze ko u Rwanda ari Igihugu kigendera ku mategeko kandi kitihanganira abanyabyaha.

Yagize ati “U Rwanda si ahantu h’ubwihisho. Ntabwo ari igihugu wazamo, warakoze ibyaha hirya no hino ngo uze kwihisha.”

Salman Khan ni we wa mbere u Rwanda rwahaye u Buhinde muri ubu buryo ndetse nta Munyarwanda iki gihugu kirohereza bitewe n’uko nta busabe u Rwanda ruroherereza u Buhinde.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha

U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiy

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m

Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere

Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuk

MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerw

Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu by