AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yakiriye inzandiko zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda – Soma inkuru...
  • Chriss Eazy yavuze ku mateka afitanye na Zeotrap – Soma inkuru...

Chriss Eazy yavuze ku mateka afitanye na Zeotrap

Yanditswe Nov, 27 2024 16:44 PM | 12,824 Views



Chriss Eazy yahishuye ko afitanye amateka akomeye n’Umuraperi Zeotrap, avuga ko ashimishwa n'iterambere umuziki we umaze kugeraho kuko adacika intege mu rugendo rwe rwa muzika.

Yabitangarije mu Kiganiro Versus cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024.

Chriss Eazy yahishuye ko ari we wafashe amashusho y'indirimbo "Amazi y'Abasoda" ubwo Zeotrap yari akiri mu Itsinda rya "Byina Trap''.

Abajijwe icyo yishimira ku muziki wa Zeotrap, Chriss Eazy yagize ati “"Ni umuhungu mba nzi ko iterambere rye ndarireba kuko mba nzi aho yavuye n'aho ari kujya. Ndubaha ibyo ari gukora cyane."

Chriss Eazy uheruka gushyira hanze indirimbo “Sambolela”, ari mu bazengurutse Igihugu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika. Yavuze ko yasanze abakunzi babo banyotewe cyane.

Ati "Abakunzi bacu barahari benshi ahubwo ibintu dushobora kubaha ni bike cyane. Hari aho imvura yabaye nyinshi mu Bugesera ariko abantu baraje benshi.’’

Umuraperi Zeotrap ubwo yari muri studio yari aherekejwe n’itsinda rya bagenzi be.

Zeotrap aheruka gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Ntabwo anoga’, iriho indirimbo 20. Aheruka gutangaza ko yitegura no kuyimurikira abakunzi be mbere y’uko umwaka urangira.

Album nshya ya Zeotrap iriho indirimbo zirimo “Ntabwo anoga”, “Street Goat”, “Username”, “Kiri gute”, “Kristu Yezu”, “Impane”, “This & That”, “Theraphy”, “Slang”, “Hard Work”, “Cana Light”, “Ibisimba byaje”, “4GB”, ‘Bob [Remix]”, “Umwana wa trench”, “I Swear to God”, “Zaza”, “EP Twumvira Toyi” na “PTD”.

Umuraperi Zeotrap yatangiye umuziki mu 2021. Album ye ya mbere yise “Abafana 100K” yayishyize hanze mu 2023.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yakiriye inzandiko zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu

Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha

U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiy

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m

Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere

Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuk

MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerw