AGEZWEHO

  • APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League – Soma inkuru...
  • Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye inzandiko zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Yanditswe Nov, 27 2024 18:16 PM | 17,491 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye inzandiko zemerera abambasaderi bashya 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, nyuma yo gushyikiriza izo nyandiko Umukuru w'Igihugu, bavuze ko biyemeje guteza imbere umubano mwiza n'iterambere ry'ibihugu byabo n'u Rwanda.

Mu bashyikirije Perezida Kagame inzandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo abahagarariye ibihugu bigize bwa mbere Abambasaderi babyo mu Rwanda ndetse n'ibihugu ibigize ku nshuro yabyo ya mbere icyicaro cyabyo mu Rwanda.

Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda, Ernest Yaw Amporful ufite icyicaro i Kigali avuga ko ari iby'agaciro kuba ambasade y'iki gihugu ku nshuro ya mbere igize icyicaro mu Rwanda, bikaba bizafasha kurushaho kunoza umubano  n'ubutwererane hagati y'ibihugu byombi.

Ni ku nshuro ya mbere kandi ibihugu bya Nicaragua, Luxembourg na Armenia nabyo bigize ababihagararira mu Rwanda, ibintu bavuga ko bizafasha guteza imbere ubutwererane n'umubano hagati y'ibihugu byabo n'u Rwanda.

Mu bandi bashyikirije inzandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda harimo Ambasaderi w'igihugu cya Jamaica uvuga ko u Rwanda na Jamaica bafitanye ubucuti bukomeye.

Yagize ati "U Rwanda na Jamaica ni ibihugu bifitanye umubano wa kivandimwe nk'uko Umukuru w'Igihugu yongeye kubikomozaho ubwo twaganiraga. Perezida Kagame yasuye Jamaica mu mwaka wa 2022 ubwo twizihizaga imyaka 60 ishize igihugu cyacu kibonye ubwigenge. Minisitiri w'Intebe wacu nawe yasuye u Rwanda mu mwaka wa 2022 kandi yakunze iki gihugu cyane, inshingano mfite ni ugukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu birebana ubukerarugendo, ikoranabuhanga, twifuza kandi gukorana mu bijyanye n'ingabo ndetse n'ibijyanye n'inganda zikora ibikoresho byo mu buvuzi."

Mu bandi batanze inyandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, harimo Ambasaderi wa Suede mu Rwanda Dag Sjöögren, Ambasaderi wa Mali mu Rwanda, Brig Gen Mamary Camara, High Commissioner wa Cyprus, Savvas Vladimirou, Ambasaderi wa Chili mu Rwanda, Patricio Alberto Aguirre Vacchieri, Ambasaderi w'u Busuwisi mu Rwanda, Mirko Giulietti, Ambasaderi wa Armenia mu Rwanda, Sahak Sargsyan ndetse High Commissionerwa Australia mu Rwanda Jenny Isabella DARIN.

Carine Umutoni




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gicumbi: FPR Inkotanyi yihaganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka

Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi

Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha

U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiy

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m