Yanditswe Nov, 27 2024 20:06 PM | 7,884 Views
APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatatu.
Umukino wahuje amakipe yombi watangiye gukinwa imvura iri kugwa mu kirere cya Nyamirambo. Yatangiye kugenza make nyuma y’iminota 35 y’igice cya mbere.
APR FC ni yo yinjiye mu mukino mbere ndetse itangira gusatira izamu rya Bugesera FC nubwo amahirwe yabonye mu minota ya mbere itashoboye kuyabyaza umusaruro.
Uyu mukino wayobowe na Twagirumukiza Abdoul nk'Umusifuzi wo hagati mu gihe abasifuzi bo ku mpande bamufashije ari Mugabo Eric na Umutesi Alice.
APR FC yari yakomeje kwisirisita imbere y’izamu rya Bugesera FC, yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe n’Umunya-Mali Mamadou Lamine Bah, nyuma yo gusigana kw’ab’inyuma ba Bugesera FC n’umunyezamu Mfashingabo Didier.
Igice cya mbere cy'umukino wa APR FC na Bugesera FC cyarangiye Ikipe y'Ingabo iyoboye ku gitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Bugesera FC yakoze impinduka zitandukanye zirimo aho ku munota wa 52, Umunyezamu wa Bugesera FC, Mfashingabo Didier, yagize imvune nyuma yo kugongana na Rutahizamu Mamadou Sy wa APR FC. Uyu munyezamu yasimbuwe n'Umurundi Arakaza MacArthur.
APR FC na yo yakoze impinduka zitandukanye aho abakinnyi barimo Taddeo Lwanga, Chidiebere Johnson Nwobodo na Tuyisenge Arsène basimbuye Mamadou Lamine Bah, Mamadou Sy na Mugisha Gilbert.
Izi mpinduka zahiriye Ikipe y’Ingabo kuko ku munota wa 83 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ramadhan Niyibizi nyuma ya penaliti Umunyezamu wa Bugesera FC, Arakaza MacArthur yakoreye kuri Tuyisenge Arsène mu rubuga rw'amahina.
Uyu mukino wakurikiwe n’Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho n'abamwungirije.
Rayon Sports iritegura kwakira APR FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu uteganyijwe kuba ku wa 7 Ukuboza 2024.
Iminota isanzwe y’umukino wa APR FC na Bugesera FC yongeweho iminota 10 kubera guhagarara igihe kirerekire.
Umukino warangiye APR FC itsinze Bugesera FC ibitego 2-0, byinjijwe na Lamine Bah na Niyibizi Ramadhan.
APR FC yahise ifata umwanya wa 6 n'amanota 14 mu gihe Bugesera FC yagumye ku mwanya wa 13 n'amanota 8.
Ku mukino w’umunsi wa 11, APR FC izakirwa na AS Kigali ku wa 1 Ukuboza 2024 mu gihe Bugesera FC isazura Muhazi United ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024.
Gicumbi: FPR Inkotanyi yihaganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka
1 hour
Soma inkuru
Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka
3 hours
Soma inkuru
Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi
3 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye inzandiko zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
4 hours
Soma inkuru
Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha
Nov 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava muri Afurika
Nov 26, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere
Nov 26, 2024
Soma inkuru
684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024
Nov 26, 2024
Soma inkuru