Yanditswe Nov, 27 2024 20:54 PM | 2,154 Views
Umuryango FPR Inkotanyi wavuze ko uzakomeza kuba hafi imiryango ifite ababo baherutse gukorera impanuka mu Karere ka Rulindo, berekeje mu nama y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze.
Ubuyobozi bwa FPR bwabivugiye i Gicumbi mu muhango wo guherekeza Nyirandama Chantal waguye muri iyo mpanuka.
Muri Cathedrale EAR Byumba ni ho Nyirandama Chantal yasezeweho bwa nyuma, wari umubabaro mwinshi ugaragara ku maso y’abibuka ineza uyu mubyeyi yabagiriye ubwo yari akiri ku isi y’abazima.
Nyirandama Chantali yari umunyamuryango ukomeye wa FPR Inkotanyi, yapfuye ubwo yari mu modoka n’abandi banyamuryango berekeje i Musanze mu nama.
Mu ku mushyingura, Mukangango Donathile wabanye nawe yavuze uruhare rwa Chantal mu buzima rusange bw’abaturage.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars yunamiye kandi yihanganisha umuryango wa Nyirandama Chantal, anongeraho ko FPR izakomeza kuba hafi abakoze iyi mpanuka bose.
Ku cyumweru gishize nibwo imodoka yavaga i Gicumbi yerekeza kuri Base yakoreraga impanuka ahitwa kuri Sakare mu Karere ka Rulindo, yarimo abanyamuryanga ba FPR inkotanyi 28, Nyirandama ni we wayiguyemo abandi barakomeraka.
Chantal asize umugabo n’abana 5 akaba yaravutse mu 1973.
Theogene Twibanire
APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League
3 hours
Soma inkuru
Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka
4 hours
Soma inkuru
Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi
4 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye inzandiko zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
5 hours
Soma inkuru
Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha
Nov 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava muri Afurika
Nov 26, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere
Nov 26, 2024
Soma inkuru
684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024
Nov 26, 2024
Soma inkuru