AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

Yanditswe Apr, 17 2024 14:35 PM | 139,399 Views



Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryagaragaje ko imikino ibiri ya gicuti, Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yakinnye muri Weruwe, yayifashije kuzamuka ku rutonde rwa FIFA rwo muri Mata 2024.

Urwo rutonde rwasohotse tariki 4 Mata, Amavubi yaje ku mwanya wa 131, ivuye kuri 133, yari iriho ubwo urwo rutonde rwaherukaga gukorwa. U Rwanda rwazamutseho amanota 5,4.

FERWAFA ivuga ko umusaruro mwiza w’Amavubi, waturutse ku buryo amaze iminsi yitwara mu mikino yaba iya gicuti ndetse n’amarushanwa atandukanye.

Mu mikino ibiri iheruka, Amavubi yatsinze Madagascar ibitego 2-0, mu gihe yari yanganyije na Botswana 0-0.

Ukwitwara neza kw’Amavubi, kwatangiye mu Ugushyingo 2023, ubwo u Rwanda rwiteguraga imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

U Rwanda ruri mu itsinda C, aho ruri kumwe n’amakipe arimo Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Benin, Nigeria na Lesotho. 

Kugeza ubu Amavubi ni yo ayoboye iryo tsinda nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2