AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimbanyije

Yanditswe Apr, 17 2024 10:13 AM | 93,455 Views



Mu Murenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke, hari kubakwa Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kagano, ugizwe n'inzu 60 zizatuzwamo abaturage bari batuye mu manegeka.

Bamwe mu bazatuzwa muri izi nzu babwiye RBA ko bishimiye kuba bagiye gutuzwa heza, bakavanwa ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inzu 50 muri zo zamaze gusakarwa, aho imwe ifite ibyumba bitatu n'uruganiriro, igikoni, ubwiherero, ubwogero n'ikigega cya litiro 2000 gifata amazi.

Abaturage barenga 350 bahawe akazi mu kubaka izi nzu, aho bakora mu bijyanye no kubaka, abafasha abubaka n’indi mirimo itandukanye.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke, bugaragaza ko izi nzu zizaba zarangiye muri Kanama 2024.

Muri uyu mudugudu hazubakwa ibindi byiciro aho umushinga wose uzarangira hubatswe inzu zigera kuri 300.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2