Yanditswe Apr, 17 2024 10:13 AM | 93,455 Views
Mu Murenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke, hari kubakwa Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kagano, ugizwe n'inzu 60 zizatuzwamo abaturage bari batuye mu manegeka.
Bamwe mu bazatuzwa muri izi nzu babwiye RBA ko bishimiye kuba bagiye gutuzwa heza, bakavanwa ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Inzu 50 muri zo zamaze gusakarwa, aho imwe ifite ibyumba bitatu n'uruganiriro, igikoni, ubwiherero, ubwogero n'ikigega cya litiro 2000 gifata amazi.
Abaturage barenga 350 bahawe akazi mu kubaka izi nzu, aho bakora mu bijyanye no kubaka, abafasha abubaka n’indi mirimo itandukanye.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke, bugaragaza ko izi nzu zizaba zarangiye muri Kanama 2024.
Muri uyu mudugudu hazubakwa ibindi byiciro aho umushinga wose uzarangira hubatswe inzu zigera kuri 300.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru