AGEZWEHO

  • AMAFOTO: Perezida Kagame yayoboye inama y'Abaminisitiri – Soma inkuru...
  • U Rwanda na Uganda byiyemeje gufatanya mu gukemura ibibazo biterwa na ADF na FDLR – Soma inkuru...

Haringingo utoza Kiyovu yateye utwatsi ibivugwa ko Rayon Sports imwifuza

Yanditswe Mar, 23 2022 10:40 AM | 23,319 Views



Umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis yahakanye amakuru ahwihwiswa ko hari ibiganiro yaba yaragiranye na Rayon Sports ku kuba yatoza iyi kipe y'ubururu n'umweru.

Yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw'Imikino cya Radiyo Rwanda cyatambutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mutoza umaze kwitwara neza muri uyu mwaka wa shampiyona y'umupira w'amakuru mu Rwanda, avuga ko ibyo kuba ikipe ya Rayon Sports yaba yarashatse ko baganira ari ibinyoma, ashimangira ko iyo umutoza arimo gusoza amasezerano mu ikipe runaka, ibuhuha biba byinshi

Amasezerano ya Haringingo Francis agomba kurangirana n'uyu mwaka wa shampiyona. Kuri we ngo icyo ashyize imbere cyane ni ukwitwara neza, akaba yanahesha ikipe y'urucaca, igikombe cya shampiyona, inanyotewe cyane.

Gusa, yahishuye ko ari amakipe abiri yo muri Tanzania yigeze kwifuza ko yayabera umutoza, ariko ntiyaza kwemera kuko atari guta akazi afite muri Kiyovu Sports.

Haringingo Francis, ni umutoza ukomoka mu Burundi, akaba yaranyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda, harimo Mukura Victory Sports na Police FC.

Ku rutonde rwa shampiyona y'u Rwanda, ku munsi wa 22, Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo ya mbere n'amanota 50, ikaba ikurikirwa na APR FC ifite amanota 48.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusesabagina na Nsabimana Callixte bahawe imbabazi

Abarangije mu ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama basabwe gukoresha neza

Uganda Airlines yemerewe gukorera mu Rwanda

Icyo abacuruzi biteze ku kigega kizunganira ishoramari

U Rwanda n’abafatanyabikorwa mu bufatanye mu guhangana n’ihindagurik

Umusaruro w’Inanasi muri Gakenke wariyongereye abahinzi babura isoko ryazo

MINAGRI iravuga ko itewe ipfunwe no kuba ibiyaga bidatanga umusaruro w'amaf

Ni iki gikomeje gutera ubwiyongere bw’abafite ibibazo by’uburwayi bw