Yanditswe May, 09 2017 18:47 PM | 4,656 Views
Bamwe mu banyarwanda bifashisha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye bavuga ko ubuzima bwahindutse cyane cyane muri service bakenera yaba mu ngendo cyangwa kwishyura ibyo baguze bifashishije amakarita aho gutwara amafaranga menshi mu mufuka. Ibi barabivuga mu gihe kuri uyu wa gatatu i Kigali hatangira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga yiswe Transform Africa.
Inama za Transform Africa ziheruka yaba iya 2013 na 2015 zose zabereye mu Rwanda:imishinga myinshi ndetse n'imyanzuro yazifatiwe yibanda ahanini ku guhindura imijyi ya Afurika igatera imbere biciye mu ikoranabuhanga n'ikoreshwa rya Internet uhereye mu bihugu 17 bigize umuryango wa Transform Africa no mu bindi bihugu byo kuri uyu mugabane.
Abanyarwanda batandukanye bavuga ko intambwe yatewe mu ikoranabuhanga haba mu ngendo, kwishyura ibyo baguze kimwe na service bakenera mu ma banki n'izindi,ngo ntibakirirwa bagendana amafaranga.
“Uko ikoranabuhanga rikataza ni nako rigera mu nzego zinyuranye z'ubuzima bw'igihugu, urugero mu bijyanye no guhererekanya amafranga aba bantu barimo kwishyura ibyo baguze bitabaye ngombwa ko bakoresha amafranga ahubwo barifashisha amakrita yabigenewe.”Kubwimana Jerome,umuturage/Kigali
“Abantu batarazikoresha bazaga kuvunjisha ariko umuntu aza yiteguye ko akozaho ikarita, ababuzemo akazi bari gushakirwa akandi kazi, akazi kazaboneka”
“Mbere harimo nko kwikorera amafranga uyatwara muri bank, abaguha amafranga apfuye harimo n'ubujura. Ubu ari umunyamahanga si ngombwa ko ajya kuvunjisha kuko buri currency yose POS irayakira. Icya 2 transanction iroroha kuko amafranga ahita ajya kuri compte bikanorohera umuguzi” Ngarambe Justine,ukora Business/Kigali
Ubushakashatsi bwakozwe n'umuryango mpuzamahanga ushinzwe gukurikirana ikwirakwizwa rya internet (Internet Society) bwashyizwe ahagaragara muri uku kwezi bwerekana ko ikwirakwizwa rya internet ku mugabane wa Afurika kiri ku mpuzandengo y'igipimo cya 26.9%.
Igihugu cya Kenya nicyo kiza imbere mu kugira abantu benshi bakoresha internet kuko bangana na 66%, mu gihe u Rwanda rwo ruza ku gipimo cya 24,4%.
Gusa nanone icyuho kigaragara mu kugerwaho na internet ku baturage bishobora kuba imwe mu mbogamizi zikomeye zatuma iterambere ry'ibihugu bya Afrika ritihuta uko bikwiye, ari nayo mpamva abazitabira inama izatangira kuri uyu wa gatatu kugeza ku wa gatanu bakwiye kuzagira imyanzuro ikomeye bafata yatuma umubare w'abakoresha internet uzamuka ku mugabane wa Afurika bityo n'iterambera ryawo rikihuta ugereranyije n'indi migabane.
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru