AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Imibereho y’abarokotse Jenoside muri Nyabihu ahavuka abacurabwenge bayo

Yanditswe Apr, 13 2024 19:21 PM | 169,200 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Rambura muri Nyabihu ahavuka abacuramugambi bakomeye ba Jenoside, bashimangira ko bubatse ubumwe n’ubudaheranwa bakesha imiyoborere myiza u Rwanda rufite itavangura Abanyarwanda nk’uko byahoze muri ako gace mbere y’umwaka wa 1994.



Umurenge wa Rambura w’Akarere ka Nyabihu ni ahahoze ari Komini Karago mbere y’uko igihugu kibohorwa, akaba ari agace kabaye kimenyabose kubera ko ariho Perezida Juvenal Habyarimana avuka hamwe n’abandi bayobozi n’abasirikare bakomeye mu gihe cy’ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.


Aha hari itsinda ryitwa Abunzubumwe ba Rambura ribumbiye hamwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayikoze. 


Bamwe mu barigize barimo Ntabanganyimana Dancilla, mu gihe cya Jenoside yagaragaje Ayinkamiye Jackline  wahigwaga ngo yicwe, ariko ku bw’amahirwe abasha kurokoka ariko  icyo gihe hishwe abavandimwe be.


Kuri ubu aba bombi barenze ayo mateka ashaririye bayoboka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, bakaba  bashimangira ko babanye neza.


Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho i Rambura bavuga ko no mu mwaka wa 1992 bayigeragerejweho, aho abashoboye kurokoka ubwo bwicanyi benshi ngo bahungiye mu bindi bice by’igihugu.


Aha i Rambura, urugendo rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwiyubaka rurakomeje kandi iterambere bagezeho ririvugira muri iyi myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe. 


Ingabire Adeline warokotse Jenoside muri Rambura, yishimira ko yafashijwe kwiga akarangiza, none kuri ubu uyu mubyeyi w’abana batatu yatewe inkunga mu mushinga w’ubworozi bw’inkoko, akaba ashimangira ko bimufasha kwiyubaka.


Hashingiwe ku bikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho muri Rambura birimo imihanda ya kaburimbo, umusaruro w’ubuhinzi bukorerwa mu materasi y’indinganire, ubukerarugendo n’ubworozi bwo mu nzuri zo muri Gishwati n’ibindi byinshi, abahatuye bahamya ko umusingi wabyo ari Ndi Umunyarwanda yimakajwe na politike nziza yo kubanisha Abanyarwanda.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura, Kabalisa Salomon avuga ko igishingirwaho bemeza ko abaturage bacengewe n’inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa, ari uko baza ku isonga muri gahunda zose z’igihugu.


Mu manza zisaga 90 z’abangije n’abasahuye imitungo y’Abatutsi muri uyu Murenge wa Rambura, hasigaye urubanza 1. 

Kuri ubu uyu Murenge utuwe n’abarenga ibihumbi 28 bishimira aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.


Mbarushimana Pio



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2