AGEZWEHO

  • Rubavu: Abarokokeye Jenoside ahitwaga Commune Rouge bavuze ku mahano yahabereye – Soma inkuru...
  • Meteo Rwanda yaburiye Abaturarwanda ku mvura nyinshi ikomeje kugaragara mu gihugu – Soma inkuru...

Imizigo izanwa n'indege mu bihugu bya EAC yagabanutseho 75%

Yanditswe Apr, 22 2020 17:01 PM | 16,263 Views



Ihuriro ry’urugaga rw’abikorera mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (East Afrika Business Council) rigaragaza ko muri iki gihe cya Covid 19 imizigo yazanwaga n’indege  muri aka karere yagabanutseho 75%.

Ubwikorezi bw’imizigo inyura mu kirere busanzwe bwihariye 35% by’agaciro k’ubucuruzi bwose bukorwa mu isi yose. 

Kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya coronavirus muri iki gihe ibihugu byinshi byashyizeho amabwiriza arebana n’imikoreshereze y’ibibuga by’indege harimo no kuba bimwe mu ingendo z’indege zarabaye zihagaritswe. 

Cyokora ku rundi ruhande ingendo z’indege zipakiye imizigo zarakomeje kugira ngo ibicuruzwa bikenewe byiganjemo ibiribwa, ibikoresho by’isuku,  imiti n’ibikoresho byo kwa muganga cg ibindi nkenerwa bikomeze kugezwa mu bindi bihugu.

Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikomeje guhura n’ingorane z’uko imizigo yinjira inyuze ku ibuga by’indege ari mike muri iki gihe kuko muri rusange isi yose ifite ibibazo byo kudakora ingendo z’indege muri iyi minsi, bityo n’ibicuruzwa byiganjemo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikaba bitacyoherezwa mu bindi bihugu nk’uko byari bisanzwe.

Ikiguzi cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga biciye mu ndege gisigaye kiri hejuru muri iyi minsi kuko nk’ibicuruzwa binyura ku bibuga byo ku mugabane w’Uburayi bigana mu bindi bihugu byishyuzwa amadolari ari hagati ya 3 na 7 ku kilo kimwe mu gihe ubusazwe ikilo cyishyurwaga hagati y’idolari 1 n’ n’amadolari 2 n’igice, ibi bigatuma abacuruzi bahitamo kutohereza ibicuruzwa byabo cg bakohereza bike. 

Nk’imizigo yakirwaga ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta muri Kenya igeze kuri toni 1,300 mu gihe cyakiraga toni 5.000 mu cyumweru; Urugaga rw’abikorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba rukemeza ko muri rusange ingano y’imizigo yakirwaga ku bibuga by’indege byo muri uyu muryango yagabanutse kugera ku gipimo cya 75%.

N’ubwo hari indege z’amasosiyete yo muri ibi bihugu zikomeje ubwikorezi bw’imizigo ngo biruhije guhangana n’izituruka ku yindi migabane akenshi ziterwa inkunga n’ibihugu cg imiryango mpuzamahanga bihuriyemo.

Urugaga rw’abikorera muri EAC rusanga zimwe mu ngamba zikwiye gufatwa n’ubuyobozi bw’ibihugu bigize uyu muryango harimo guha inkunga y’amafranga amasosiyete y’indege yo mu karere, guha izi sosiyete inguzanyo hakagira indi misoro izi sosiyete z’indege zisonerwa kandi hakongerwa imirimo nibura iri hejuru y’ibihumbi 46 n’inyongera ya miliyoni 201 z’amadolari mu mgengo y’imari ya buri mwaka.

Nk’uko hari nyinshi muri politiki ibihugu byo muri EAC bihuriyeho nk’iyo koroshya seririvisi za gasutamo n’izindi, ngo ni ngombwa ko na sosiyete z’indege muri ibi bihugu zagira imikoranire igamije koroshya ubwikorezi kandi amategeko mpuzamahanga yo gufunguranira ikirere akubahirizwa kuko hari sosiyete zikora ingendo ndende bikazamura ibiciro byazo. 

Mu bindi byifuzwa ngo ni uko ibiciro bimwe bya service zo ku bibuga byahuzwa urugero nk’amafranga acibwa indege iguye ku kibuga cy’igihugu runaka, amafranga ya parking, amafranga y’amavuta ahabwa indege inyuze kuri icyo kibuga cg mu kirere cy’ikindi gihugu n’ibindi.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

RBC igaragaza ko abantu 1200 barwara Kanseri buri mwaka mu Rwanda

Rusizi: Abakorera mu gakiriro baravuga ko babangamiwe no kutagiramo ibikorwareme

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023