AGEZWEHO

  • Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha – Soma inkuru...
  • U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava muri Afurika – Soma inkuru...

Imparage 30 n'imbogo 8 zinjijwe muri parike y'Akagera

Yanditswe Apr, 25 2016 12:38 PM | 3,966 Views



Mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abaturage baturiye Pariki y’Akagera n’uw’inyamaswa zasigaye inyuma y’uruzitiro. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB gikomeje ibikorwa byo kwinjiza muri Pariki y’Akagera inyamaswa zasigaye inyuma y’uruzitiro. Ni muri urwo rwego  hamaze kwinjizwa imparage 30 n’imbogo 8 mu gikorwa cyatangiye kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Kayonza kikaba cyakomereje kuri uyu wa gatandatu mu mudugudu w’Akayange mu Kagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Uru ruzitiro rw’ibilometero 110 ngo rwaje ari igisubizo ku kibazo cy’inyamaswa zoneraga abaturage ndetse hakaba n’abo zivutsa ubuzima .Gusa rero mu gihe uru ruzitiro rwubakwaga ngo hari inyamaswa zasigaye inyuma yarwo zikibangamiye abaturage ku buryo butandukanye akaba ari yo mpamvu harimo gushyirwa ingufu mu kuzihindira muri Pariki. 

Gutandukanya Pariki n’ibikorwa by’abaturage ni igikorwa abaturage bagaragaza ko ari ngombwa ku bw’umutekano wabo kuko uretse kubonera no kubanduriza indwara amatungo izi nyamaswa hari n’abo zivutsa ubuzima.

Bamwe mu baturage baturiye pariki y’Akagera bahoze barangwa n’ibikorwa by’ubushimusi no kuyangiza ku buryo butandukanye ngo bamaze kubona uruhare Pariki ifite mu iterambere ryabo.

Uruzitiro rutandukanya Pariki y’Akagera n’Abaturage Rwatangiye kubakwa mu  2012 rurangira  2013 ni bwo rwarangije 11okm. Mu nyamanswa zasigaye inyuma y’uruzitiro izikunze kubangamira abaturage cyane ngo ni imbogo, imvubu n’imparage.

Kanda hano urebe inkuru mu mashusho



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha

U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiy

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m

Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere

Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuk

MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerw

Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu by