AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Intara y'i Burasirazuba yasabwe kunoza uburyo bw'imiturire

Yanditswe Jan, 04 2024 20:09 PM | 5,402 Views



Mu gihe imibare igaragaza ko Intara y’I Burasirazuba ari yo ikomeje guturwa cyane kurusha izindi Ntara, Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, kiravuga ko hakenewe kunozwa uburyo bw’imiturire mu rwego rwo gusigasira ubutaka buhingwa, kuko nubwo umubare w’abaturage wiyongera ubutaka bwo butiyongera.

Ibi byagarutsweho ubwo iki kigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyagaragarizaga Intara y'I Burasirazuba n'abafatanyabikorwa bayo ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 5 ry'Abaturage n'Imiturire mu Rwanda.

Mu mudugudu wa Mirama ya Mbere mu Kagari ka Nyagatare kimwe n’ahandi mu Ntara y’Iburasirazuba, abahinze mbere batangiye gusarura ibigori.

Kuri hegitari imwe gusa Mukabaziga Esperance yahinze aritegura gusarura toni zitari munsi y’esheshatu z’ibigori, ndetse kimwe na bagenzi be bemeza ko Akarere ka Nyagatare gafite amahirwe akomeye y’ubutaka bwera.

Ubu butaka bwera kimwe n’andi mahirwe y’ishoramari agaragara mu Ntara y’I Burasirazuba ni bimwe mu bikururira abatari bake kuza kuyituramo baturutse mu bindi bice by’igihugu. Ibarura Rusange rya 5 ry'Abaturage n'Imiturire mu Rwanda ryagaragaje ko iyi Ntara mu myaka icumi ishize yakiriye abaturage hafi Miliyoni baje kuyitaramo baturutse mu zindi Ntara z’igihugu.

Ibi kandi byiyongera ku kuba iyi Ntara ari yo ifite igipimo cy’uburumbuke kiri hejuru kingana na 4%, ndetse imibare ikanagaragaza ko kuri Kilometero kare imwe hatuye abaturage 433.

Ni mu gihe biteganyijwe ko mu mwaka wa 2052 kuri Kilometero kare imwe hazaba habarurwa abaturage 903. Umuyobozi w’ishami ry’ibarura mu kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare Habarugira Venant, asanga ubwiyongere bw’abaturage muri iyi Ntara bukwiye kujyana no kunoza imiturire, mu rwego rwo gusigasira ubutaka.

Mu gikorwa cyo kugaragariza ubuyobozi bw’Intara y'I Burasirazuba n’abafatanyabikorwa bayo ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 5 ry'Abaturage n'Imiturire mu Rwanda, Guverineri w’iyi Ntara Pudence Rubingisa, yavuze ko ibipimo nk'ibi bigiye kubafasha mu gukora igenamigambi rihindura imibereho y'abaturage, kunoza imikorere no kwisuzuma harebwa ibikeneye kongerwamo ingufu.

Imibare igaragaza ko Intara y'I Burasirazuba ari yo ituwe cyane mu Rwanda kuko ituwe n'abaturage bagera kuri Miliyoni eshatu n'ibihumbi 563 145, bangana na 26.9% by'abaturage bose mu Rwanda. Ni mu gihe abatuye mu Mijyi muri iyi Ntara bari ku gipimo cya 20.9%, naho abatuye mu bice by'icyaro bo bakaba bari ku gipimo kingana na 79.1%.

Valens NIYONKURU




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze