AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

#Kwibuka30: Amateka ya Ngulinzira wazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Apr, 13 2024 20:17 PM | 157,308 Views



Abanyapolitiki bazi Boniface Ngulinzira wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa guverinoma y’u Rwanda hagati ya 1992-993 bemeza ko yarangwaga no kurwanya ivangura no guharanira amahoro mu Banyarwanda.

Ni mu gihe uyu Munyapolitiki wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari mu bantu icyenda amazina yabo yongewe ku rwibutso rw’Abanyapolitiki barwanyije politiki mbi ku Irebero kuri uyu wa Gatandatu.


Ngulinzira yavutse mu 1950 mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare mu Majyepfo y'u Rwanda.

Ku bamuzi nka Ambasaderi, Joseph Nsengimana, bagaragaza indangagaciro zamuranze mu gihe yari mu nsihangano nk’Umunyapolitiki.


Yakoze mu nzego zirimo uburezi anigisha muri Kaminuza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Boniface Ngulinzira, yabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga guhera muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993.

Yagize uruhare mu masezerano y'amahoro ya Arusha icyo gihe ahagarariye iyari Guverinoma y'u Rwanda mu biganiro n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yari yaratangije urugamba rwo kubohora igihugu. Aha ni mu mpera za Mutarama, mu 1993, muri imwe mu mbwirwaruhame yatanze ubwo imishyikirano y’amahoro ya Arusha yari ikomeje.


Guharanira amahoro n'ubumwe mu Banyarwanda akomera ku mishyikirano ya Arusha, byaje gutuma amashyaka yabahezanguni ya CDR na MRND bamuhimba izina rya Ngurishigihugu.

Byarangiye akuwe ku mwanya wa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga hasigaye igihe gito ngo Amasezerano ya Arusha ashyirweho umukono ashinjwa kuba umugambanyi.

Ibi ntibyatumye ahinduka ndetse ntiyigeze ajya mu gice cy’ishyaka MDR yabarizwagamo cyagenderaga ku butagondwa bushingiye ku moko yakomeje gukurikirana iby'aya masezerano ari no hanze ya Guverinoma. 


Kuri Tito Rutaremara, Ngulinzira yari mu banyapolitiki bake muri icyo gihe wari ufite ibitekerezo bifungutse, basabana, kandi yifuza ko ibintu byahinduka mu nyungu z’Abanyarwanda bose.


Gukunda ukuri, kwanga ivangura n’akarengane, wari umwambaro uranga Ngulinzira nk’uko binashimangirwa n’abana be, babashije kurokoka nyuma y’ inzira y’umusaraba banyuzemo ubu bakaba baba mu Bubiligi.

Uku niko bibuka ibihe bye bya nyuma n’ ubwo kugeza ubu icyo bamenye gusa ari uko yaba yarishwe n’abarindaga Uwari Perezida Habyarimana Juvenal bafatanyije n’interahamwe zo mu Gatenga, Kicukiro.


Uyu icyaha rukumbi yashinjwaga ryabaye ukwanga amacakubiri, guhagarara ku kuri ndetse no kwanga kwifatanya n’ingengabitekerezo y’Ubutagondwa ya Hutu Power. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya