Yanditswe Apr, 14 2024 19:40 PM | 37,175 Views
Kuri iki Cyumweru mu Karere ka Musanze bakoze umugoroba wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka ruva mu Mujyi wa Musanze ku isoko rya GOICO rwerekeza ahahoze hakorerera urwo rukiko, kuri ubu hahinduwe Urwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ka Musanze.
Ahakoreraga Urukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeri hagizwe Urwibutso rwa Jenoside nyuma y'ubusabe bw'abo mu miryango y'abahiciwe, bagaragazaga ko bidakwiye ko hakomeza gutangirwa serivisi z'ubutabera kandi hari ababuriyemo ubuzima.
Ubuyobozi bw'Umuryango Ibuka mu Karere ka Musanze buvuga ko Abatutsi bari baturutse mu bice bitandukanye byari bigize perefegitura ya Ruhengeri biganjemo abari bavuye muri su-perefegitura ya Busengo, bahiciwe taliki 15 Mata 1994.
Kuri ubu rero mugiye hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, habarurwa abarenga 800 biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri, baruhukiye muri uru rwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ka Musanze.
Patience Ishimwe
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru