AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Kwibuka30: Ubuhamya bwa Mukamuyoboke warokotse Jenoside wahawe impyiko n'umuturanyi we utarahigwaga

Yanditswe Apr, 10 2024 18:33 PM | 259,226 Views



Mukamuyoboke Vestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wahawe impyiko n'umuturanyi we utarahigwaga muri Jenoside, ahamya ko ari intambwe nziza idasubira inyuma ishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

I Nyamasheke mu Murenge wa Macuba ahitwa Hanika, hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 8. 

Aha niho umubyeyi w'imyaka 57 Mukamuyoboke Vestine yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva kuri uru rwibutso kugera iwe mu rugo, harimo nka metero 300, Ugabanumva Desire niwe wayoboye abanyamakuru ba RBA kugira ngo bahagere, ni nawe wamuhaye impyiko ubwo yari arwaye.

Jenoside yakorewe Abatutsi igihagarikwa, Mukamuyoboke yagarutse mu Rwanda icyizere cyo kubaho cyari hafi ya ntacyo.

Icyanga cy'ubuzima cyaje kugaruka, Mukamuyoboke arongera ashakana na Manifasha Pierre barabyara, abana bariga neza ndetse babana neza n'abaturanyi babo neza, gusa mu mwaka wa 2017 yaje kurwara impyiko araremba.

Ugabanumva Desire kuri ubu ufite imyaka 44, ufite umugore n'abana 4, we ntiyahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri 2017 niwe wemeye kumuha impyiko.

Babifashijwemo n’ikigega FARG cyari kigenewe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, Mukamuyoboke Vestine na Ugabanumva Desire boherejwe mu Buhinde.

Ubu bombi bameze neza ndetse imiryango yabo nayo ibanye neza.

Bavuga ko gusa havuzwe amagambo menshi y'urucantege ko umugabo watanze impyiko, atazongera kubyara.

Hashize imyaka hafi 7 igikorwa cyo gutanga impyiko kibaye, Ugabanumva Desire n'umugore we Niyitegeka Charlotte babyaye undi mwana bamwita Sano.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Macuba, Kaneza Adolphe avuga ko imibanire y’uyu muryango igaragaza urwego rw’ubumwe n’ubudaheranwa Abanyarwanda bagezeho.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 bwerekanye ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda kigeze kuri 94.7%.


Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya