AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

MINALOC: Bamwe mu bahawe inkunga yo kwivana mu bukene barishimira aho bageze mu iterambere

Yanditswe Jan, 04 2024 19:15 PM | 5,270 Views




Bamwe mu baturage bahawe inkunga ibafasha kwivana mu bukene bakayikoresha neza baremeza ko bishimiye aho bamaze kugera n’ubwo bahereye ku gishoro gito. Bamwe bayikoresheje mu buhinzi n’ubworozi, abandi bajya mu bucuruzi buciriritse.

NTIRIVAMUNDA Jean Berchmans wo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 nyuma yo gutoranywa mu bakene bahabwa inkunga yo kwivana mu bukene.

Amafranga yinjiza yizigamiramo amwe binyuze mu bimina no kubitsa mu bigo by’imari bikaba bimaze kumugeza ku bukire.

Urazwemariya Margaret we yatangiriye ku gishoro cy’ibihumbi 2 nyuma agenda yunganirwa na gahunda zinyuranye za Leta zo gufasha abatishoboye none ubu ngo aritegura gukorera perimi akaba umumotari.

Mu Karere ka Ngoma ho hari abahawe amafaranga umuntu yavuga ko yisumbuye ku yo aba bo muri Gakenke bahawe. Mu kwezi kwa 8 kwa 2018 ni bwo Rwamilindi John yahawe icyiciro cya 1 cy’inkunga y’umuryango witwa Give directly nyuma y’amezi 2 ahabwa ikindi yose hamwe aba 800,000Frw. Yamufashije kubaka inzu ayikodesha abamuha amafranga ku kwezi, akorera amasuku iyo atuyemo, ikirenzeho yagura ubuhinzi bw’imbuto bwikuba 3.

Mugenzi we Ndaruhutse Cyprien, yatekereje umushinga w’ubucuruzi buciriritse yatangije ku mafaranga yasaguye amaze gutunganya inzu abamo.

Umukozi mu murenge wa Murama muri aka karere wari wasigariyeho gitifu, Twahirwa Alexis, avuga ko iyo umuturage atekereje neza amafaranga ahabwa yaba aya Give directly n’aya VUP yo aza buri kwezi atuma yivana mu bukene.

Mu Rwanda habaruwe imiryango igera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 800 igomba gufashwa kwivana mu bukene.


Gratien HAKORIMANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze