AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Minisitiri Uwamariya avuga ko umusaruro w’uburezi mu Ntara y’Iburasirazuba udashimishije

Yanditswe Sep, 18 2022 18:19 PM | 65,141 Views



Abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abandi bashinzwe uburezi mu Ntara y'Iburasirazuba biyemeje kuvugurura imikorere bakarushaho kuyihuza n'icyerekezo cy'igihugu cy'uburezi kuri bose, bufite ireme kandi bugizwemo uruhare na buri wese bireba.

Nyuma y'ibiganiro n'amahugurwa byateguwe na minisiteri y'uburezi hagamijwe gufasha abarezi n'abafatanyabikorwa mu by'uburezi kuzagaragaza impinduka mu mwaka w'amashuri utaha wa 2022-2023, abarezi bo mu ntara y'iburasirazuba bashimye uruhare rwa Leta mu mavugururwa imaze iminsi ikora, basezeranya Minisiteri y'uburezi ko bagiye kunoza imikorere no kwisanisha n'impinduka kugirango ireme ry'uburezi Leta yifuza rishobore kugerwaho.

Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine avuga ko umusaruro w'amashuri yo mu Ntara y'Iburasirazuba udashimishije ugereranije n'icyerecyezo Leta yihaye kugeza mu mwaka wa 2024 ahanini bitewe n'amakosa yabayeho agomba gukosorwa, abayobozi b'amashuri babigizemo uruhare.

Mu bibazo byihutirwa bireba by'umwihariko Intara y'Iburasirazuba harimo gusubiza abana basaga 400 batari bakijya ku ishuri mu mwaka w'amashuri ushize wa 2021-2022, n'ikibazo cy'abana barangiza icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza batazi gusoma, kubara no kwandika.

Aha Minisitiri w'Uburezi yasabye ibigo by'amashuri kongera imbaraga mu mashuri y'incuke n'abanza kurusha kwibanda ku bajyiye gukora ibizamini bya Leta nk'uko bakunze kubikora.

Yavuze ko abarimu bashoboye kurusha abandi bakwiye kwigisha mu mashuri yo hasi kugir ango abenyeshuri batangirane umusingi mwiza uzabafasha kwiga neza mu byiciro bizakurikiraho.

Ibiganiro nk’ibi ku burezi byabereye mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Ababyitabiriye bakaba barebeye hamwe ingamba zarushaho kunoza ireme ry’uburezi.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira