Yanditswe Sep, 18 2022 18:19 PM | 65,141 Views
Abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abandi bashinzwe uburezi
mu Ntara y'Iburasirazuba biyemeje kuvugurura imikorere bakarushaho kuyihuza
n'icyerekezo cy'igihugu cy'uburezi kuri bose, bufite ireme kandi bugizwemo
uruhare na buri wese bireba.
Nyuma y'ibiganiro n'amahugurwa byateguwe na minisiteri y'uburezi hagamijwe gufasha abarezi n'abafatanyabikorwa mu by'uburezi kuzagaragaza impinduka mu mwaka w'amashuri utaha wa 2022-2023, abarezi bo mu ntara y'iburasirazuba bashimye uruhare rwa Leta mu mavugururwa imaze iminsi ikora, basezeranya Minisiteri y'uburezi ko bagiye kunoza imikorere no kwisanisha n'impinduka kugirango ireme ry'uburezi Leta yifuza rishobore kugerwaho.
Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine avuga ko umusaruro w'amashuri yo mu Ntara y'Iburasirazuba udashimishije ugereranije n'icyerecyezo Leta yihaye kugeza mu mwaka wa 2024 ahanini bitewe n'amakosa yabayeho agomba gukosorwa, abayobozi b'amashuri babigizemo uruhare.
Mu bibazo byihutirwa bireba by'umwihariko Intara y'Iburasirazuba harimo gusubiza abana basaga 400 batari bakijya ku ishuri mu mwaka w'amashuri ushize wa 2021-2022, n'ikibazo cy'abana barangiza icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza batazi gusoma, kubara no kwandika.
Aha Minisitiri w'Uburezi yasabye ibigo by'amashuri kongera imbaraga mu mashuri y'incuke n'abanza kurusha kwibanda ku bajyiye gukora ibizamini bya Leta nk'uko bakunze kubikora.
Yavuze ko abarimu bashoboye kurusha abandi bakwiye kwigisha mu mashuri yo hasi kugir ango abenyeshuri batangirane umusingi mwiza uzabafasha kwiga neza mu byiciro bizakurikiraho.
Ibiganiro nk’ibi ku burezi byabereye mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Ababyitabiriye bakaba barebeye hamwe ingamba zarushaho kunoza ireme ry’uburezi.
Jean Paul MANIRAHO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru