AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Mozambique: Bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Apr, 14 2024 19:05 PM | 38,270 Views



Abanyarwanda batuye muri Mozambique bafatanyije n’inshuti zabo, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y'u Rwanda muri Mozambique, cyabaye hakorwa urugendo rwo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cyabimburiwe no gushyira indabo ku kimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye ku Cyicaro cya Ambasade y'u Rwanda i Maputo mu Murwa Mukuru wa Mozambique.

Urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri Ambasade y'u Rwanda, runyura mu mihanda minini izenguruka igice kirimo ibikorwa bikomeye muri Maputo, kugera kuri Serena Polana Hotel mu ntera ingana n’ibilometero 2.3.

Abitabiriye iki gikorwa bakomereje muri Serena Polana Hotel hatangwa ibiganiro birimo ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside, umuvugo ndetse n’ubutumwa bujyanye no kwibuka.

Leta ya Mozambique yari ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Umuco n’Imyemerere, Filimao Suase.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamage, yagaragaje amateka y’ubutegetsi bubi bwateguye Jenoside, ibimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize ndetse n'intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge yatewe.

Intumwa ya Leta ya Mozambique muri iki gikorwa, yashimiye imibanire y’igihugu cye n’u Rwanda, avuga ko rumaze kumenyekana mu kwihangana no kugira n’imibanire myiza ndetse no kwiteza imbere. Yashimiye Leta y’u Rwanda ku bufasha yatanze mu kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, ifatanyije na SADC.

Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abibumbye muri Mozambique, Dr Sozi Catherine, yavuze ko Jenoside idakwiye kongera kubaho ukundi, ashimira ko u Rwanda rwatanze urugero rwiza rwo kwikura mu muyonga, rukiyubaka, ubu rukaba rukomeye. 

Yavuze ko Isi yose yumva neza inzira u Rwanda rwanyuzemo, harimo komora ibikomere no kwiyunga ndetse n’ubugwari bw’umuryango mpuzamahanga mu kudatabara Abatutsi bicwaga. 

Dr Sozi Catherine yavuze ko ibyabaye ku Rwanda ari isomo, ibindi bihugu bikwiye kwigiraho, kugira ngo hubakwe ahazaza heza hajyanye no kwihesha agaciro.

Igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Banyarwanda baba muri Mozambique cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 13 Mata 2024, hanasozwaga Icyumweru cy'Icyunamo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri R

Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame

Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victo

Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo

Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenosi

Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuc

Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye g

Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général