AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Mu myaka itanu hamaze kuboneka imibiri isaga ibihumbi 125 y’Abatutsi bazize Jenoside

Yanditswe Apr, 15 2024 07:11 AM | 116,991 Views



Umuryango urengera inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, watangaje ko mu myaka itanu ishize, hirya no hino mu Gihugu hamaze kuboneka imibiri isaga ibihumbi 125 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ni imibiri y’inzirakarengane zazise Jenoside yakorewe Abatutsi, zishwe zikajugunywa ahantu hatandukanye ariko mu myaka mike ishize, igenda iboneka biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bazi ibyabaye, iyabonetse kubera ibikorwaremezo biri kubakwa ahantu ndetse n’iyagiye iboneka biturutse ku mpamvu zitandukanye.

Mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyane kuba iyo mibiri yose imaze kuboneka mu myaka itanu ishize.

Ati “Ntabwo ari iyo gusa kuko nka hariya Gahoromani havuye imibiri y'abantu bagera mu bihumbi 90. Ibyo bigaragaza uburemere bw'ikibazo gihari ariko icyo dushima n'ubwo twatangiriye kure hari intambwe igenda iterwa.”

Yavuze ko hari iyagiye iboneka biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, iyagiye igaragara kubera ibikorwaremezo barimo kubaka n'ibindi.

Ati “Ariko tubona hari intambwe yatewe, abantu bakagenda batanga amakuru.”

Ahishakiye yavuze ko kugira ngo imibiri yose y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iboneke, ari uko abantu bose bakwiye kumva impamvu yo gutanga amakuru kugira ngo abazize Jenoside bose bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Dutekereza ko n'amadini n'amatorero akwiye gutera intambwe, mu mikorere yabo ya buri munsi, amateraniro bagira bakajya babyibutsa, haba hari ahantu imibiri yabonetse, mu rugo cyangwa mu isambu y'umukristo wabo, abantu bakongera bakabiganiraho.”

IBUKA ivuga ko ikindi kintu gifasha kugira ngo amakuru abashe gutangwa, ari ibiganiro cyangwa inyigisho zigenda zihabwa urubyiruko.

Ahishakiye ati “Mu myaka itanu ishize, ni ugukomeza kwigisha urubyiruko n'aba bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuko hari amakuru yagiye atangwa n'urwo rubyiruko, uko aganira n'ababyeyi be, bakagera aho bakamubwira ukuri.”

Yakomeje ati “Hariya ubona hari imibiri y'abishwe ariko ufatire ku munwa ntuzabivuge, wa mwana rero wavukiye mu gihugu cyiza, akabona igihe gishize abantu batakamba, akaba yabivuga, agatanga amakuru ya ya mabanga iwabo bamuganirije.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga kuba hashize imyaka 30 hari ababo bataramenya aho bajugunywe kandi ababishe bahazi, bikoma mu nkokora urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.


Akayezu Jean de Dieu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2