AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri

Yanditswe Apr, 16 2024 17:46 PM | 78,877 Views



Abarinzi b’igihango barashimirwa uruhare rwabo mu kubanisha Abanyarwandan nta kwishishanya, abo mu Turere twa Burera na Musanze basanga urubyiruko rukwiye kurushaho kwigishwa gukunda igihugu no kwirinda amacakubiri yasenya Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Karamaga Thadee uvuka mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, ni umwe mu bagizwe abarinzi w’igihango ku rwego rw’Igihugu ahanini abikesha kurokora Abatutsi barenga 40. 

Ni mu gihe yamaze imyaka 20 mu ngabo zari iza FAR ariko yiyemeza kurokora Abatutsi bicwaga n’abasirikare bagenzi be.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Karamaga yagize n’uruhare rukomeye rwo guhisha umurambo wa Uwiringiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe, kugira ngo uzashyingurwe mu cyubahiro.

Uretse Karamaga Thadee, hari kandi Rwaburindi Enos nawe wagizwe umurinzi w’igihango ku rwego rw’Akarere ka Musanze. 

Mu 1991 mu igerageza rya Jenoside mu cyahoze ari Komine Kinigi, we yari umuyobozi w’itorero ry’Abadivantiste rya Bisate, avuga ko ashingiye ku kwemera kwe aribwo yatangiye ibikorwa byo guhisha Abatutsi abakiza interahamwe zabicaga zibasanze mu masengesho.

Kuva mu 1991 kugera 1993, Rwaburindi ngo yashoboye guhisha iwe mu rugo abo mu miryango 8 yahigwaga. 

Gusa nubwo yiyemeje kurokora abahigwaga, yatotezwaga n’umuryango we ndetse n’abategetsi bariho icyo gihe bamusaba kubirukana ariko arabyanga arabagumana kugeza ubwo Ingabo z’Inkotanyi zigeze muri Bisate zimufasha kubarokora.

Mwayida Chantal na Ndimwiza Ketia ni bamwe mu barokowe n’abo barinzi b’igihango. 

Uretse kuba bashima ubutwari bwabo, bavuga ko muri iyi myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, basanga abarinzi b’igihango barabaye ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ku ruhande rw’aba barinzi b’igihango basaba abakiri bato nk’amizero y’ejo hazaza h’Igihugu, gukunda igihugu no kwirinda amacakubiri yasenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yimakajwe na leta y’u Rwanda yabaye imbarutso yo kutishishanya mu baturage, ahubwo bahaguzwa n’ibikorwa by’iterambere ryivugira igihugu kimaze kugeraho.


Robert Byiringiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri R

Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame

Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victo

Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo

Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenosi

Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuc

Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye g

Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général