AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe Apr, 15 2024 16:30 PM | 72,587 Views



Kuva kuri uyu wa Mbere, abakandida bigenga bashaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite mu byiciro bitandukanye, batangiye kujya ku biro bya Komisiyo y'Igihugu y’Amatora guhabwa impapuro bazajyana mu Turere gushaka abazabasinyira kugira ngo bemererwe gutanga kandidature.

Kuri uyu wa Mbere abakorerabushake ba Komisiyo y'Igihugu y’Amatora bazindukiye muri buri rugo mu Midugudu yose yo mu Rwanda bagenzura ko abaturage bikosoje kuri list y’itora, abo basanze batariho bagashyirwa kumugereka cyangwa bakimurwa bitewe n'aho umuturage ashaka kuzatorera.

Ku rundi ruhande ariko hari n’abaturage bavuga ko kwikosoza kuri list y’itora barimo kubikora bifashishje telephone aho bakanda *169# bagakurikiza amabwiriza.

Mugambira Ethienne uyobora Umurenge wa Gitega, avuga ko ubu batangiye gushishikariza abaturage bayobora kuzitabira amatora, ariko kandi bakanubahiriza ibyo abakorerabushake babasaba mu gihe babasanze mu ngo zabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles avuga ko uretse ibikorwa byo kwikosoza kuma lisiti y’itora byatangiye, ubu ngo n'abashaka kwiyamamaza ku giti cyabo amarembo afunguye ngo batangire guhabwa ikibemerera kujya gushaka ababasinyira. 

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azaba ku itariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, no ku itariki 15 Nyakanga ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.



Juventine Muragijemariya




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2