AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yihanganishije Tanzania yapfushije Mkapa wahoze ayiyobora

Yanditswe Jul, 24 2020 20:38 PM | 53,611 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida  wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania John Pombe Magufuli, nyuma y’urupfu rwa Benjamin William Mkapa wabaye perezida wa gatatu wa Tanzania, witabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa Tanzania Benjamini Mkapa rwatangajwe na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu mu murwa mukuru wa Tanzania Dodoma.

Yagize ati “Tumaze kwakirana agahinda kenshi urupfu rutunguranye rwúmusaza wacu Banjamin William Mkapa Perezida wa gatatu wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, yitabye imana mu bitaro i Dar es Salaam aho yari arwariye. Ndasaba aba Tanzania kwakira iyi nkuru, twagize ibyago bikomeye cyane ariko kandi dukomeze kumusabira ku mana nyagasani, umusaza wacu Perezida Benjamini William Mkapa uwo watubanjirije iyo tugana twese, izindi gahunda muzazimenyeshwa ariko nyakubahwa Mukapa ntabwo tukiri kumwe na we.”

Perezida na we yifatanije n’abaturage ba Tanzania mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter.

Yagize ati "Tubabajwe n’urupfu rwa Mkapa wahoze ari Perezida. Nihanganishije cyane umuryango we, abaturage ba Tanzania n’inshuti yanjye Perezida Magufuli."

Yunzemo ati "Kubura umuvandimwe wacu Mkapa ni ibintu byababaje umugabane wose. Yari umuntu ukunda Afurika kandi umusanzu we warenze imbibi z’igihugu cye cya Tanzania."

Perezida Benjamini William Mkapa yitabye imana afite imyaka 81, yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Perezida Mkapa yari azwiho kugirana umubano mwiza n’u Rwanda yaba mu gihe yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugeza muri 2005 ndetse na nyuma yo gusoza manda ye nka perezida wari ucyuye igihe yakomeje gukorana bya hafi n’u Rwanda.

Ubwo yari mu Rwanda mu mwaka wa 2018 mu nama y’iminsi ibiri yari yahuje abari abakuru b’ibihugu muri Afurika, Africa Leadership Forum, yagarutse mu ndangagaciro ubundi zagombye gutuma Afurika bagashabuhake bakomeje kwivanga mu miyoborere yayo.

Icyo gihe yagize ati “Turifuza Afurika irangwa n’uburinganire mu nzego zose, itanga icyizere  ku buzima bwiza, icyizere cy’umuryango ujijutse, icyizere cy’ubuyobozi bugamije gukorera abaturage kitagamije gukorerwa nábaturage, dukeneye ibyo byose. Kuki tudafite ibi byose? Igisubizo cyanjye kirasobanutse, kubera ko dufite abayobozi bikunda, akenshi dukunze gutekereza ikibazo cy'imiyoborere hanyuma tukibanda kukureba abayobozi gusa, ni byo!! Tukareba ubunyangamugayo ndetse n'izindi ndangagaciro muri rusange ariko kugira ngo bitange umusaruro ni uko aba bayobozi bageza izi ndangagaciro ku baturage bose."

Yunzemo ati "Ntabwo byumvikana aho usanga ufite umugabane ukize kuri buri kintu cyose ariko ugasanga umutungo wawo ukomeje gutwarwa n'abo badukoreneje, ari na bo bakomeje gutwara uwo mutungo mu kwiteza imbere. Duhora tuvuga iterambere ariko ntitujya twicara ngo dukoreze iterambere rishingite ku mahitamo yacu twebwe. Urugero rumwe rutuma nkunda iki gihugu cy’u Rwanda ni uko hano mufite urwego rwihariye rw'ubuzima n'uburezi bisubiza ibyifuzo by'abaturage, iryo rero ni ryo terambere, u Rwanda rwateye imbere kurusha n'ibi bihugu by'i Burayi muri izi nzego mvuze, aha mumaze kubaka icyizere mu nzego z'ubuzima n'uburezi.”

Nyuma y'urupfu rwa Mkapa, Tanzania yatangaje icyunamo cy'iminsi 7 kandi ibendera rikaba ryururukijwe kugeza hagati. Ubutumwa bw'abayobozi batandukanye na bwo bukomeje kwihangamisha Abanyatanzania.

Sylivanus KAREMERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw