AGEZWEHO

  • Nyiramunukanabi yabaye imari i Bugesera – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba AU bari mu mwiherero i Kigali – Soma inkuru...

Amafoto - Perezida Kagame na Madamu bari kumwe na Gen. Kainerugaba bitabiriye Siporo rusange

Yanditswe Oct, 16 2022 14:28 PM | 190,027 Views



Kuri iki cyumweru Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rwihariye mu Rwanda bitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day yahuriranye n'ukwezi k'ubukangurambaga ku kurwanya indwara ya kanseri y'ibere.


Mu bitabiriye iyi siporo rusange harimo abarwaye kanseri y'ibere barayikira bemeza ko izahaza uyirwaye ariko bagashima imbaraga leta ikomeje gushyira mu kuyirwanya no kuyivura.

Minisitiri w' Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko ubu Leta y' u Rwanda ifite ubushobozi bwo kuvura iyi kanseri n' izindi kuburyo buhagije, anasaba abantu kuzajya bayipimisha hakiri kare kuko iyo bitinze kuyivura bigorana.


Abakobwa bakiri bato bitabiriye iyi siporo rusange n'ubu bukangurambaga, bavuze ko bahakuye amasomo azabafasha guhangana n'iyi ndwara.

Kanseri y’ibere iri muri kanseri ziri ku isonga mu guhitana abagore ku isi. Mu 2020, abagore bagaragayeho iyo ndwara ni miliyoni 2.300 000 muri bo 685,000 yarabahitanye. Mu Rwanda, mu mwaka wa 2020 abapimwe bagasanganwa iyi ndwara bagera kuri 650 bikaba bigize ijanisha rya 13% by’abarwaye indwara za kanseri bose.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD