Yanditswe Apr, 16 2024 17:13 PM | 75,372 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu, baravuga ko mu myaka 30 ishize jenoside ihagaritswe, bashima ubuvuzi Leta y'u Rwanda itahwemye guha abo iyo jenoside yasigiye uburwayi bukomeye, ubu icyizere cy'ubuzima kikaba cyaragarutse.
Kamali Abeli, umusaza w'imyaka igera muri 70, ku mbago agendereho bitewe n’ubumuga yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ahamya ko iyo bitaba ah'ubuvuzi yahawe, uyu munsi atazi uko biba bimeze.
Ubuvuzi mu ngeri zitandukanye, bwahawe n'abandi harebwe imiterere y'uburwayi n'ibikomere basigiwe.
Uwimbabazi Françoise na Jeanne d’Arc Uwigihozo, aba bo si uburwayi bukomeye gusa jenoside yabasigiye, ahubwo bafite n'ibikomere by'umutima n'umubiri.
Jenoside yakorewe Abatutsi yabasigiye umutwaro ariko nubwo bimeze bityo, aba babyeyi kimwe na bagenzi babo, bashima ko ubuvuzi bahawe bwabahaye icyizere cy’ubuzima kigaruka.
Bavuga ko indwara zimwe zakize ndetse n'izidakira hari uburyo buhoraho bwo kuzikurikirana.
Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni, isenya igihugu ndetse isigira abayirokotse ibikomere byo ku mubiri n’ibyo ku mutima ku buryo urugendo rwo kongera kwiyubaka rwasabye imbaraga nyinshi.
Imibare igaragaza ko kugeza magingo aya, ingengo y’imari yakoreshejwe ku buvuzi buhabwa abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, basigirwa ibikomere n’indwara ikabakaba miliyari 47 Frw.
Uwamahoro Jeanne
Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri Rutayisire
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi ...
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye guca intege abayiroko ...
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général wa Nouvelle Z&eacut ...
Apr 21, 2024
Soma inkuru