Yanditswe Apr, 15 2024 17:45 PM | 120,569 Views
Urukiko rwa rubanda rw’i Buruseri mu Bubiligi, rwakomeje kuburanisha Umunyarwanda Emmanuel Nkunduwimye ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo no gufata abagore ku ngufu.
Kuri uyu munsi w’iburanisha, Urukiko rwumvise ubuhamya bw’Umushakashatsi mu mateka, Helene Dumas watanze ubuhamya aherereye mu Mujyi wa Kigali.
Ku munsi wa 7 w’iburanisha, uregwa yagaragaye mu Rukiko yambaye ikoti ryiganjemo ibara rya kaki, akaba yari kumwe n’abamwunganira bombi, abunganira uruhande rw’abaregera indishyi n'abo bakaba bari mu Rukiko.
Iburanisha ry’uyu wa Mbere, umwanya munini Urukiko rwawuhariye umushakashatsi akaba n’impuguke mu mateka, Helene Dumas wakoze ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yatanze ubuhamya yifashishije uburyo bw’iyakure, abanza kuvuga umwirondoro we, unemezwa n’umushinjacyaha bari kumwe i Kigali nk’uko byasabwe na Perezida w’Urukiko.
Helene Dumas yavuze ko ubusanzwe yageze mu Rwanda mu 2004 nk’umushakashatsi mu mateka yamenye uko Jenoside yateguwe, uko yakozwe n’uko abayirokotse babayeho imaze guhagarikwa n’ingabo zari iza FPF Inkotanyi.
Ubu bushakashatsi ngo yabukoze afata amajwi, anifashisha umwunganira mu gusemura mu Kinyarwanda.
Ubushakatsi bwe abuhera mu gihe cy’ubukoroni aho yagaragaje ko kugeza mu 1959, ubukoloni bwasize Abanyarwanda baratangiye kwibona mu moko, ndetse abiswe Abahutu birukana Abatutsi mu gihugu, bikomeza no gushyigikorwa n’ubutegetsi bwakurikiyeho ari nako bukomeza kwigisha urwango n’ingangabitekerezo ya Jenoside.
Helene Dumas yavuze ko hagiye habaho igerageza rya jenoside mu Bagogwe no mu Batutsi bari batuye mu Bugesera, kandi ubutegetsi bubishyikiye.
Yankomoje ku ruhare rw’itangazamakuru nka radio RTLM n’ishyaka CDR mu kubiba urwango mu Banyarwanda, no kwerekana ko ingabo zari iza FPR- Inkotanyi zari zaratangije urugamba rwo kubohora igihugu zari umwanzi w’u Rwanda.
Perezida w’Urukiko yamubajije uko yabonye uruhare rwa bamwe mu bacuruzi mu gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bamwe mu bacuruzi ari bo batangangaga ibihembo ku bicanyi, hamwe na hamwe bakabatiza imodoka zo gutwara Interahamwe zijya kwica mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Helene Dumas yanagarutse ku musaruro w’Inkiko Gacaca nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko azibona nk’umuti u Rwanda rwiboneye wo kumenya amateka kuri jenoside yakorewe Abatutsi, impamvu ya jenoside n’uko yakozwe, ukaba n’umuti ku nzira y’ubwiyunge nyuma yo gushyiraho politiki igaragaza ko Abanyarwanda ari bamwe, yongeraho ko Inkiko Gacaca zatumye abakoze ibyaha bahanwa kandi bikorwa vuba, kuko iyo bijya mu nkiko zisanzwe ubutabera bwari gutinda cyane.
Iburanisha rizakomeza kuri uyu wa Kabiri humvwa abandi bashakashatsi bagera kuri 6.
John BICAMUMPAKA
Ntewe impungenge n'abakomeje kwibona mu ndorerwamo z’amoko-Pasiteri Rutayisire
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi ...
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batarashyikirizwa ubutabera ntibikwiye guca intege abayiroko ...
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka- Gouverneur Général wa Nouvelle Z&eacut ...
Apr 21, 2024
Soma inkuru