Yanditswe Nov, 26 2024 14:54 PM | 19,126 Views
U Rwanda na Gabon byinjiye mu bufatanye bugamije kureba uko ibihugu byombi byakorana mu gukumira no kurwanya ruswa.
Kuri uyu wa Kabiri, habaye ibiganiro byahuje Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine n’Intumwa za Komisiyo ishinzwe kurwanya Ruswa n’Iyezandonke muri Gabon ziri mu ruzinduko mu Rwanda.
Perezida w’iyi Komisiyo, Nestor Mbou n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine bahurije ku kuba ruswa n’iyezandonke ari ibyaha bigomba gukumirwa no kurwanywa n’ibihugu byose, bityo ko ubufatanye ari ngombwa.
Izi ntumwa zo muri Gabon zivuga ko mu byo zigiye ku Rwanda harimo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zo gutanga akazi, gushaka ibyangombwa byifashishwa mu butabera no kumenyekanisha umutungo.
U Rwanda narwo hari ibyo rwigiye kuri Gabon, birimo kurinda umwirondoro w’abatangabuhamya n’uburyo amakuru kuri ruswa no ku byaha bimunga ubukungu atangwamo, abayatanze bakazahembwa nyuma yo gusuzuma neza ko ari yo koko.
Izi ntumwa zo muri Komisiyo yo gukumira ruswa n’iyezandonke muri Gabon, zageze mu Rwanda ejo ku wa mbere aho zanahise zisura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka yayiranze ndetse n'urugendo rwo kwiyubaka Igihugu cyanyuzemo.
Intumwa zo muri Komisiyo yo gukumira ruswa n’iyezandonke muri Gabon zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali zisobanurirwa amateka yayo n'urugendo rwo kwiyubaka Igihugu cyanyuzemo.
Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha
Nov 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava muri Afurika
Nov 26, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere
Nov 26, 2024
Soma inkuru
684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024
Nov 26, 2024
Soma inkuru
Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere
Nov 26, 2024
Soma inkuru
Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuka
Nov 26, 2024
Soma inkuru
MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’ab ...
Nov 25, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu bya magendu
Nov 25, 2024
Soma inkuru