AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

U Rwanda rugiye kunguka icyanya kinini kurusha ibindi byose mu bikorerwaho ubuhinzi n'ubworozi

Yanditswe Jan, 06 2023 18:45 PM | 4,200 Views



U Rwanda rugiye kunguka icyanya kinini kurusha ibindi byose mu bikorerwaho ubuhinzi n'ubworozi, aho icyiciro cya mbere cy'uwo mushinga uzakorera ku buso bwa hegitari 5 600 uzatwara abarirwa hafi miliyari 100 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ni umushinga wiswe Gabiro Agribusiness Hub, uri ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 16 ndetse icyiciro cya mbere cyawo kikazarangira muri Werurwe uyu mwaka.

Ku nkombe z'umugezi w'Akagera utandukanya u Rwanda na Tanzania ku ruhande rw'Umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, imirimo yo kubaka ibikorwa remezo byo gukurura amazi ava muri uwo mugenzi ajya i musozi irarimbanyije.

Ku ntera ya metero zisaga ijana uturutse aho, hari icyuzi gihangano kinini nacyo gishamikiyeho umuyoboro w'amazi wubatse nka ruhurura.

Ni canal ireshya na kilometero 21, nayo ishamikiyeho ibindi bikorwa remezo birimo n'amatiyo ageza amazi hirya no hino mu mirima.

Kubaka no gukwirakwiza ibikorwa remezo byo kuhira muri iki cyanya birimo gukorwa na sosiye Gabiro Business Hub Ltd, igizwe n'abanyamigabane 2 ari bo guverinoma y'u Rwanda yihariye 93% ndetse na sosiyete NETAFIM yo mu gihugu cya Israel ifite 7%.

Nyuma yo kubaka ibikorwa remezo hose muri iki cyanya, abikorera nibo bazashora imari mu bikorwa by'ubuhinzi kuri ubwo butaka kandi ngo na ba nyirabwo bazabyungukiramo.

Abasaga 1 500 nibo bafite ubutaka ahakorera uyu mushinga harimo 312 bari banabutuyemo ndetse bo bakazatuzwa mu midugudu 3 y'icyitegererezo ari yo Akayange, Rwabiharamba na Shimwa Paul mu karere ka Nyagatare.

Muri uyu mushinga kandi hubatswe imihanda y'ibitaka ireshya na 61Km ndetse umuyoboro w'amashanyarazi wa Megawatt 8 ureshya na 74Km.

Ni ibikorwa byose byatanze imirimo ku batuye mu mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga muri Nyagatare ahakorera uyu mushinga ndetse abaturage bakemeza ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka.

Mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga, kuhira ubuso bwa ha 5 600 hazakenerwa amazi angana na m3 14 000 ku isaha ariko canal ifite ubushobozi bwa m3 40 000 ku isaha, ari nayo mazi akenewe mu kuhira ubuso bwose mu gihe uyu mushinga wose uzaba ugeze kuri Ha 16 000 uvuye kuri Ha 5 600.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2