AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali wagaragaje ko ntawe ugihirahira ngo yishore mu bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe Apr, 13 2024 16:03 PM | 181,312 Views



Umujyi wa Kigali wagaragaje ko muri iki Cyumweru cy'icyunamo cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa byagenze neza ku buryo ntawe ugihirahira ngo yishore mu bikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside.


Abahatuye bavuga ko bamaze gusobanukirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo.


Ibikorwa byo kwibuka muri iki cyumweru cy'icyunamo byaranzwe n'ibiganiro ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya bw'abarokotse, kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushyingura imibiri yabonetse hirya no hino y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.


Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali biganjemo urubyiruko bavuga ko bamaze gusobanukirwa n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ntawe ugihirahira ngo agaragareho ibyaha by'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibifitanye isano.


Umujyi wa Kigali ugaragaza ko muri iki cyumweru cy'icyunamo, ibikorwa byateguwe byagenze neza ndetse biritabirwa.


Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho y'abaturage n'ubukungu, Urujeni Martine avuga ko kuba abatuye uyu mujyi bakomeje gusobanukirwa n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byatumye iki cyumweru cy'icyunamo cyaragenze neza.


Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasojwe icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ibikorwa byo kwibuka bikazakomeza mu gihe cy'iminsi 100.


Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2