AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Dubai: Perezida Kagame yitabiriye Africa Global Investment forum

Yanditswe Nov, 17 2015 15:24 PM | 4,782 Views



Perezida Kagame ari muri Leta zunze ubumwe z’abarabu mu mujyi wa Dubai aho yitabira inama mpuzamahanga ku ishoramari yiswe Africa Global Investment forum. Ku munsi wa mbere w’iyi nama yateguwe ku insanganyamatsiko igira iti {“Uburyo bushya, abafatanyabikorwa bashya” }. Perezida Kagame yabwiye abayitabiriye ko ibanga u Rwanda rwahishurira ibindi bihugu ku iterambere rifite umuvuduko uri hejuru ari ugufatanya kw’inzego zose aho abayobozi n’abagenerwabikorwa bibona muri gahunda zose z’iterambere. Yavuze ko guverinoma y’u Rwanda ayoboye yitaye ku guhugura abaturage ku kugira uruhare mu bikorwa byose by’iterambere ariko batibagiwe kumvisha abayobozi kwibuka kumenya abo bakorera aribo baturage bityo hakabaho kwigira hamwe ibibazo igihugu gihura nabyo harimo kuba kidakora ku Nyanja bituma ubwikorezi bw’ibicuruzwa buhenda. Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushimangira iterambere ry’ubuhahirane hagati ya Dubai n’u Rwanda hongerwa ubwinshi bw’ibicuruzwa byoherezwa bikanatumizwa ariko nanone hatirengagijwe ku ubwiza n’ubuziranenge bw’ibyo bicuruzwa. Perezida Kagame yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere igihugu, abaturage b’ibitsina byombi bagomba kubigiramo uruhare kuko mu Rwanda byagaragaye ko uruhare rw’abagore rwafashije kwihutisha iterambere ry’igihugu. Perezida Kagame yashimangiye kandi mu kiganiro yatanze ko imwe mu mpamvu zitera umwiryane mu baturage ari imikoreshereze mibi y’umutungo w’igihugu bityo abanyafurika cyane cyane abari mu buyobozi bafite inshingano yo kwita no guhagararira neza imikoreshereze y’umutungo wa rubanda. Mu batanga ibiganiro bandi harimo na perezida wa Somalia Sheikh Hassan Mohamud n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ishoramari cya Investment Corporation of Dubai Mohammed I. Al Shaibani, wavuze ko iyo aba afite uburenganzira yari busabe perezida Kagame kongera akiyamamaza maze akamutora bitewe n’imiyoborere ye ndashyikirwa yagaragarije abanyarwanda n’amahanga akabibona. Iyi nama mpuzamahanga ya Global Business Forum ni ngaruka mwaka yatangijwe n’urugaga rw’abikorera rwo muri dubai (Dubai Chamber of Commerce & Industry mu mwaka wa 2013, ikaba ihuza abayobozi n’abashoramari mpuzamahanga bagera ku 1000 bigira hamwe ku iterambere ry’ishoramari.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2