AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Kwishyira hamwe niryo terambere rya Afurika

Yanditswe Oct, 03 2014 07:59 AM | 2,097 Views



Perezida wa repubulika Paul Kagame yemeza ko kwishyira hamwe aribyo bizafasha ibihugu bya Afurika kurushaho gutera imbere ndetse no gukurura abashoramali banini bo ku rwego mpuzamahanga. Ubu butumwa umukuru w'igihugu yabutangiye i Dubai aho yari yitabiriye inama y'iminsi ibiri igamije kurushaho guteza imbere ubuhahirane mu bucuruzi hagati ya Afurika n'ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagati. Global Business Forum inama itegurwa na Leta zunze ubumwe z'abarabu, yabaye nk'ikimenyetso cyongera guhamya ukuntu amahanga arushaho kugenda abona Afurika nk'agace keza bagirana ubufatanye mu birebana n'ubucuruzi n'ishoramari. Mu myaka itanu honyine agaciro k'ubucuruzi leta zunze ubumwe z'abarabu zigirana na Afurika kavuye kuri miliyari 10 z'amadorali bwariho muri 2008 bugera kuri miliyari 24 mu mwaka wa 2013. Intego ni ukurushaho kubwagura, ni nayo mpamvu Dubai hateraniye iyi inama ihuje abakuru b'ibihugu na za guverinoma n'abashoramari bagera kuri 70. Perezida Paul Kagame wayitabiriye,yashimangiye ko Afurika igomba gutahiriza umugozi umwe niba ishaka kurushaho gutera imbere. {“Ibihugu bya Afurika ubirebeye mu rwego rw'ubukungu wavuga ko buri kimwe ukwacyo kitihagije. Ku bw'iyo mpamvu birakwiye ko byishyira hamwe, ugiye no kubirebera mu rwego rwo kugera ku ntego abantu baba biyemeje nk'izirebana n'ibikorwa remezo, bifasha ubuhahirane muri Afurika usanga buri gihugu kirwarije ukwacyo bitihutisha iterambere , ariko nihabaho kwishyira hamwe tuzagera kuri rya terambere twese twifuza. Urebye kandi no mu ishoramari, abashoramari bava hanze baba bashaka isoko rinini rijyanye n'ubushobozi bwabo, baba bareba ingano y'amafaranga bagiye gushora ibyo nta kubishidikanyaho.”} Ubu butumwa Perezida Paul Kagame yabutanze ari kumwe na mugenzi we wa Ghana John Dramani Mahama ndetse na Mulatu Teshome Wirtu perezida wa Ethiopia, hari mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti Africa rising- Leading the continent towards change, aho bagaragaje iterambere Afurika imaze kugeraho ndetse n'ibindi bikeneye gukorwa kugirango urusheho gutera imbere binyuze mu ishoramari. Kimwe mu byo Perezida Paul Kagame yagaragaje kigomba gukorwa ni ukurushaho kunoza ibyorohereza ishoramari. {“Hagomba kubaho uburyo bwo gufasha abashoramari kumenya ngo aha hantu ngiye gushora imari yanjye ejo ibyaho bizaba bimeze gutya cyangwa gutya ( a predictable environment). rero ibihugu bigomba gushimangira iyubahirizwa ry'amategeko, gukorera mu mucyo ndetse n'uburyo buhamye bwo kurwanya kugirango bitaba umutwaro k'ushora imari. ibi ni ibintu by'ingenzi kandi nko mu Rwanda byaduhaye umusaruro mwiza , kubera umwanya twabihaye ndetse n'igishoro twabishyizemo byatuzaniye umusaruro haba mu gushimangira umucyo mu birebana n'imisoro, kurwanya ruswa, ndetse n'uburyo bwo korohereza abakora ubucuruzi. Mu gihugu cyacu byatuzaniye inyungu.”} Uretse iyi nama ya Dubai, ibihugu byateye imbere ku isi bikunze gutegura inama zibihuza n'umugabane wa Afurika hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n'sihoramari, muri izo nama harimo iherutse guhuza Amerika na Afurika, hakaba ihuza ubuyapani na Afurika,ihuza ubushinwa na Afurika ndetse n'ihuza uburayi na Afurika. Inzobere mu bukungu na politike zikaba zaragiye zemeza ko uku kwiyegereza Afurika byerekana agaciro gakomeye uyu mugabane ugenda uhabwa mu ruhando mpuzamahanga.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2