AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

MU RWANDA HATANGIJWE URWEGO RWO GUTEZA IMBERE UBUKERARUGENDO BUSHINGIYE KU KWAKIRA INAMA

Yanditswe May, 14 2014 10:57 AM | 4,242 Views



Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyatangije urwego rushya rushinzwe kunganira mu kwamamaza no guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.Uru rwego ruzwi nka Rwanda convention bureau rushyizweho mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda dore ko bumaze imyaka igera ku 8 buri ku mwanya wa mbere mu kwinjiriza igihugu Amadovize menshi. Kuva mu mwaka wa 2006, ubukerarugendo nibwo buza ku isonga mu kwinjiriza igihugu amadovize menshi. Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uru rwego rufite uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, cyatangije urwego rushinzwe kunganira no guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda,Rwanda Convention Bureau. Ambasaderi Amina Kalitanyi ashinzwe ubukerarugendo muri RDB. “Convention bureau ihari kugira ngo yunganire ibikorwa by’ubukerarugendo byari bisanzwe, turashaka kwihutisha ubwuzuzanye n’abandi mu karere kubijyanye n’ubukerarugendo bwo kwakira inama.Turashaka kubona ba mukerarugendo bamara iminsi myinshi iwacu, kandi na bariya baba baje bazanywe n’inama turashaka kuzajya tubatera kuguma iwacu igihe cyisumbuyeho” Kwakira inama mpuzamahanga, amamurikagurisha n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi bavuye hanze y’igihugu byinjirije igihugu miliyoni 49 z’amadorali mu mwaka wa 2013, akazaba ageze kuri miliyoni 150 z’amadorali mu mwaka wa 2015. Ambasaderi Kalitanyi yavuze ko ubu u Rwanda rwitegura kwakira inama zizajya zihuriramo abantu benshi kandi baturutse imihanda yose, akaba asanga uyu ari umwanya mwiza wo kwerekana ibyiza u Rwanda rufite no kureshya ba mukerarugendo . “Mu minsi mike turakira inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ni nama ikomeye , tuvuze kubijyanye n’imibare tuzakenera ibyumba bigera ku 2000 byo kwakiriramo abashyitsi bazaturuka hanze” Kalitanyi yakomeje agira ati “ibi ntibizazana amadolari gusa ahubwo bizanatuma u Rwanda rusurwa cyane, kandi na nyuma y’iyi nama benshi muri bo bashobora kwiyongeza igihe bihera birebera ubwiza bw’u Rwanda. Ubwo rero nyuma y’ubukerarugendo bukorewe mu kwakira iyi nama ni umwanya mwiza wo kwamamaza ibikorwa byacu bya buri munsi. “ Si Ambasaderi Kalitanyi wenyine ubona ibyiza u Rwanda rufite, aba ni Andrew Thorburn, umujyanama mubijyanye no guhuza amasoko muri Trade mark East Africa na Rick Taylor, umuyobozi wa soiyeti y’ishoramari ry’ubukerarugendo muri Business Tourism muri Afurika y’epfo babonye ubwiza bw’ u Rwanda kandi bemeza ko ari ahantu heza cyane ho gukorera ubukerarugendo. “Gukorera ubukerarurugendo mu Rwanda ntako bisa ni ahantu heza haboneka hake” “Nsanga u Rwanda ntahandi warugereranya U Rwanda ni ahantu h’umwihariko hafite ibikurura abantu” Urwego rushinzwe kunganira no guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda, Rwanda Convention Bureau rugamije no gutuma U Rwanda ruza mu myanya 10 ya mbere y’ibihugu by’Afurika bizaba bisurwa cyane guhera mu mwaka wa 2016. GAKUBA & NSENGIMANA


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2