AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa UAE

Yanditswe Jun, 09 2015 18:49 PM | 1,881 Views



Kuri uyu wa kabiri i Kigali, perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu Sheikh Abdulla Bin Zayed Al Nahyan n’itsinda ayoboye. Ni uruzinduko rugamije gutsura umubano ushingiye ku bufatanye ndetse n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Mbere y’uko aza mu Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, n’iri tsinda babanje gusura bimwe mu bihugu bike bya Afurika harimo nka Kenya, Uganda na Somalia. Biteganijwe ko aba bayobozi nibasoza uruzinduko rwabo mu Rwanda bazahita berekeza mu gihugu cya Mozambique. Mu ntangiriro z’uyu mwaka mu kwezi kwa kabiri, minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, madamu Louise Mushikiwabo yakiriye umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’abarabu Reem Ibrahim Al Hashimi, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yarimo mu Rwanda,icyo gihe hari ku nshuro ya mbere asuye u Rwanda, nyuma y’amezi make cyane yari ashize perezida Kagame yitabiriye ihuriro rya kabiri nyafurika rihuza abashoramari n’abacuruzi, Africa Global Business Forum, mu nama yaberiye i Dubai, mu kwezi kwa 10 umwaka w’2014


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2