AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Ubuhinzi n’ubucukuzi ntibirizerwa na banki guhabwa inguzanyo

Yanditswe Feb, 17 2015 18:52 PM | 3,511 Views



68% by’imishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yimwe inguzanyo n’ibigo by’imari byo mu Rwanda mu mwaka wa 2014. Bikubiye mu mibare yashyizwe ahagaragara na banki y’igihugu kuri uyu wa Kabiri, aho n’imishinga y’ubuhinzi yagaragaye mu yimwe inguzanyo cyane. Guverineri wa Banki nkuru y'u Rwanda aratangaza ko hakiri ikibazo cyo kwizerwa kw'imishinga ijyanye n'ubuhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko ba nyirayo baba batayinogeje neza. Banki nkuru y'u Rwanda igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2014, inguzanyo zitangwa ku bikorera zazamutse ku rugero rwa 38%. Zageze kuri miliyari 653 z’amafaranga y’ u Rwanda. Ni mu gihe mu mwaka wa 2013 hari hatanzwe inguzanyo zigera muri miliyari 472. Hagati aho ariko iri zamuka ry’amafaranga yatanzwe nk’inguzanyo hari inzego ritahiriye. Arizo urwego rw'ubuhinzi rufatiye runini abanyarwanda batari bake, ndetse n'u rwego rw'ubucukuzi rurimo rwigaragaza cyane nk’urwagira uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu. Umwaka ushize banki y'isi yatanze inama kuri guverinoma y' u Rwanda yo guteza imbere urwego rw'ubucukuzi kuko bwashingirwaho butanga izamuka rirambye ry'ubukungu bw'u Rwanda. cyakora nk’uko guverineri wa banki nkuru y'u rwanda abivuga, 68% by'inguzanyo zatswe gufasha imishinga yo mu rwego rw'ubucukuzi yarahakaniwe na za banki. uku ni nako byagenze ku rwego rw'ubuhinzi aho 58% y'imishinga yasabye inguzanyo muri uru rwego yimwe amafaranga na za banki. {“Abagana amabanki benshi ni abacukuzi b'amabuye y'agaciro baciriritse bakagira ikibazo cya Business Plans uko bateguye ingamba zabo ku ishoramari bazakora uko bazacuruza amabuye yabo, uko bazunguka ,uko bazishyura imyenda. Ngira ngo nta kibazo kinini gikomeye, ibyo rero na none muri rwa rwego rwa guverinoma mu gufasha iki cyiciro ni kimwe mubyo abashinzwe guteza imbere urwego rwa Mining bagomba gukorana nabo na Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda kubafasha gushobora gukora icyo twita (Bankable Projects) projet bashobora kujyana muri Bank, Bank ikagira icyizere ko zizishyura..." } Guverineri John Rwangombwa Mu mwaka wa 2014 Umusaruro utangwa n'urwego rw'ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku bukungu bw'igihugu wagabanutseho 9.9%. Aha ngo byatewe ahanini n’ibiciro by’amabuye y’agaciro byagiye bigwa ku isoko mpuzamahanga. Amakuru y’uko noneho uru rwego ruri muzagize imishinga yimwe inguzanyo cyane akaba aza kubyutsa ikibazo cyazamuwe n’abacukura amabuye y’agaciro bavuga ko banki zibima inguzanyo kandi hakenewe ko uru rwego ruvugururwa ngo rurusheho gutanga umusaruro ku bukungu bw’igihugu.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2