AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ingabo z'u Rwanda zubatse ibyumba 3 by'amashuli muri El Fasher, Sudan

Yanditswe Nov, 07 2016 15:24 PM | 1,827 Views



Ingabo za batayo ya 47 ziri mu butumwa bw'amahoro bwa Loni i Darfur, muri Sudan zujuje ibyumba by'amashuli 3 zashyikirije Leta mu mpera z'icyumweru dusoje, ahitwa El Fasher.

Kubaka ibi byumba by'ishuli ry'abakobwa ndetse n'ibiro by'abazariyobora,  byatekerejwe na UNAMID Christian Fellowship biyemeje gukorana n'ingabo z'u Rwanda za batayo ya 47, kubera ko zimenyereye ibikorwa nk'ibi byo gufasha abaturage.

Prof. YOUSUF ISAAC AHMAD, umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi mu ntara ya Darfur wayoboye uyu muhango wo kwakira aya mashuli, yashimye izi ngabo ku bw'aka kazi zifatanya no kubungabunga amahoro. Yibutsa ko ibi byumba 3 n'ibiro byuzuye bisanga ibindi 2 byubatswe mbere umwaka ushize n'ingabo za batayo ya 44 na yo y'u Rwanda.

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zo hejuru bo muri guverinoma, abahagarariye ubutumwa bwa UNAMID, ingabo ziburimo ndetse n'abaturage.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage