AGEZWEHO

  • APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League – Soma inkuru...
  • Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka – Soma inkuru...

Abafite ubumuga bwo kutabona basabye kudahezwa mu bikorwa bya siporo rusange

Yanditswe Nov, 25 2024 09:46 AM | 37,086 Views



Abafite ubumuga bwo kutabona basabye ko na bo bajya boroherezwa kwitabira siporo rusange kandi n’inkoni yera bitwaza ikarushaho kumenyekanishwa.

Ubu busabe babutanze ubwo bitabiraga Siporo Rusange, izwi nka Car Free Day, isanzwe iba 2 mu kwezi. Iyi gahunda yanahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Year, ku Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024.

Ni siporo yaranzwe n’urugendo, imyitozo ngoramubiri itandukanye. Mu bayitabiriye harimo n’abafite ubumuga bwo kutabona, bari bitwaje inkoni yera.

Mu busabe bwabo, abafite ubumuga bwo kutabona basabye ko buri kwezi bajya boroherezwa kuyitabira mu rwego rwo kumenyekanisha inkoni yera.

Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bitabiriye iyi siporo rusange bavuze ko ntawe ukwiye guhezwa muri iyi siporo by’umwihariko abafite ubumuga.

Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga bwo kutabona, Dr Mukarwego Beth Nasphore, yavuze ko kwitabira Siporo Rusange bituma abafite ubumuga barushaho kwiyumvamo n’izindi gahunda za Leta.

Mu butumwa bwe, Mukarwego yasabye ko abafite ubumuga bwo kutabona bajya bafashwa kumenya ibyo abandi bari gukora.

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yagargaje ko siporo ari ubuzima kandi buri wese afite uburenganzira bwo kuyitabira.

Yatanze icyizere ko imbogamizi z’abafite ubumuga bwo kutabona zizakomeza gushakirwa ibisubizo.

Siporo Rusange yahaye umwihariko abafite ubumuga bwo kutabona yabaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga uzaba ku wa 3 Ukuboza 2024.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gicumbi: FPR Inkotanyi yihaganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka

Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi

Perezida Kagame yakiriye inzandiko zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu

Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha

U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiy