AGEZWEHO

  • Miliyari zisaga 800 Frw zakoreshejwe nabi mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023 – Soma inkuru...
  • 684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024 – Soma inkuru...

Abanditsi b'ibitabo bahize abandi mu Rwanda kuva 1900 bahembwe

Yanditswe Nov, 24 2024 21:15 PM | 19,954 Views



Abanditsi batatu bakomeye b'Abanyarwanda banditse ibitabo byamenyekanishije amateka y'u Rwanda, Umuco Nyarwanda, Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n'izindi ngingo kuva mu myaka ya 1900 kugeza ubu, bahawe ibihembo. Abahembwe ni Padiri Alexis Kagame, Musenyeri Aloys Bigirumwami na Yolande Mukagasana.

Uretse Yolande Mukagasana, abandi banditsi babiri bahembwe ntibakiriho, ariko ibitabo n’inyandiko zabo biriho ndetse byagize uruhare ntagereranywa mu kumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga amateka n’umuco by’Abanyarwanda.

LA MORT NE VEUT PAS DE MOI cyangwa Se "Urupfu ntirunshaka" ugereranije mu Kinyarwanda, ni cyo gitabo cya mbere Yolande Mukagasana yanditse kubera uburakari yari afite icyo gihe. Akamaro iki gitabo cyagize mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni ko aheraho asaba n’abandi Banyarwanda kwandika, kuko buri wese afite inkuru.

Kwandika ibitabo mu Rwanda bitangiye kwitabirwa, ariko kubisoma ngo biracyari hasi nk’uko abanditsi n'abaturage batandukanye babivuga.

Nubwo bimeze bitya ariko abanditsi ntibemeranya n'imvugo y'uko Ushaka guhisha Umunyafurika amuhisha mu gitabo. bavuga ko kudakunda gusoma kw'abanyarwanda ahanini biterwa n'ibyo abanditsi babaha bidateye amatsiko.

Guhemba aba banditsi b’indashyikirwa ngo bikwiye kubera urugero by’umwihariko abakiri bato, kugira ngo nabo batangire inzira yo kwandika amateka meza y’igihugu kuko ingero nziza zo gukurikizwa zihari nk'uko byashimangiwe na Nizeyimana Claude uyobora serivisi z’inkoranyabitabo y’Igihugu.

Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo byiswe "Radiate Rwanda Literally Excellence Awards" bitanzwe, ariko ikigo Bridge Vision kibitegura kivuga ko buri mwaka bizajya bitangwa.

Mu bitabo bikomeye ndetse byanamenyekanye aba banditsi bahembwe banditse, birimo Inganji Karinga, Indyoheshabirayi, Imihango, Imigenzo n'Imiziririzo, N’AIE PAS PEUR DE SAVOIR n'ibindi.


Francine Umutesi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m

Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere

Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuk

MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerw

Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu by

Sudani: Imiryango itanga imfashanyo yaburiye ko iki gihugu kirimo kugana mu mang

Tumenye Igihugu: Amateka y'inkomoko y'izina Cyotamakara ahabaga Umwiru

Ubuhamya bwa bamwe mu bakorerabushake bakoresha umushahara wabo mu guteza imbere