Yanditswe Nov, 06 2024 19:24 PM | 234,720 Views
Abasaga 1,800 mu bimukira u Rwanda rwakiriye mu myaka 5 ishize baturutse muri Libya, babonye ibihugu bibakira ndetse n'abasigaye bagaragaza ko bishimiye uko babayeho mu Rwanda.
Ni mu rukerera ku Kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, hageze icyiciro cya 19 cy'impunzi n'abimukira 119 baturutse mu gihugu cya Libya.
Bafite inkomoko ndetse n'ubwenegihugu butandukanye ariko higanjemo Abanya-Sudani, Eritera, Somalia, Ethiopia na Sudan y'Epfo.
Nyerak Shuweru w'imyaka 24 aje muri iki cyiciro, ahamya ko kuzanwa mu Rwanda avanwe mu gihugu cya Libya aho yageze avuye muri Sudani y’Epfo, ari intangiriro y’ubuzima bushya.
Bakiva hano ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe bahita bajyanwa mu nkambi y'agateganyo i Gashora mu Karere ka Bugesera.
Ni ho bategerereza ibyangombwa bibajyana mu bihugu basabyemo ubuhungiro.
Mohammad Altahir Abdallah n’umuryango we bamaze umwaka muri iyi nkambi y’agateganyo, ntashobora kurwibagirwa, yahunze umutekano muke mu gihugu cye.
Ni inkuru ijya gusa n'iya Hounia Muhammed ugiye kumara hafi imyaka 9 avuye iwabo muri Eritrea kubera intambara, gusobanura iby’urugendo rumugeza muri Libya ni ibintu bimugora.
Aba bimukira mbere yo kwambutswa inyanja ngo basohoke muri Libya, mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bamwe bavuga ko bakorerwa iyicarubozo hakaba n’abashimutwa.
Muri Kanama uyu mwaka, Guverinoma y'u Rwanda, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ndetse n'abandi bafatanya bikorwa, bavuguruye amasezerano yo gukomeza kwakira no kwita ku mpunzi n'abimukira babarizwa mu nkambi y'agateganyo ya Gashora.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabazi bw'Ibanze, Habinshuti Philippe agaragaza ko ibi bigamije gukomeza gushakira hamwe igisubizo kirambye cy'impunzi n'abimukira.
Muri Nzeri 2019 ni bwo impunzi n'abimukira 66 baturuka muri Libya bageze bwa mbere mu Rwanda, ubu rumaze kwakira ibyiciro 19 byajemo abasaga 2000, kugeza ubu 1,851 bamaze kubonerwa ibihugu bibakira byiganjemo ib’i Burayi.
APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League
26 minutes
Soma inkuru
Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka
1 hour
Soma inkuru
Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi
1 hour
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye inzandiko zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
2 hours
Soma inkuru
Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha
Nov 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava muri Afurika
Nov 26, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere
Nov 26, 2024
Soma inkuru
684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024
Nov 26, 2024
Soma inkuru