Yanditswe Apr, 07 2024 17:15 PM | 239,830 Views
Abanyarwanda baba mu Bushinwa bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa cyitabiriwe na ba ambasaderi barenga 50 bahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa bari kumwe n’abo mu miryango yabo n’izindi nshuti z’u Rwanda.
Ambasaderi James Kimonyo uhagarariye u Rwanda mu Bushinwa yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye ku bw’impanuka, ahubwo ko yateguwe n’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe ndetse bukanayishyira mu bikorwa Isi yose ireba.
Agaragaza ko ubwitange bw’ingabo za RPA ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabashije guhagarika iyi Jenoside, ndetse zongera gusana igihugu bishingiye ku buyobozi bwahisemo gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda bukaba bumaze kugeza igihugu ku bumwe butajegajega ndetse n’ubudaheranwa.
Ambasaderi Kimonyo yasabye Umuryango Mpuzamahanga guhaguruka ukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z’urwango n’ibindi bikorwa bikigaragara hirya no hino ku Isi no gushyira hamwe mu gushyikiriza ubutabera abakurikiranywe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
2 hours
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru