AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Bamwe mu bayobozi b'Akarere baratungwa agatoki kwirengagiza imvugo z'urwango ziri muri RDC

Yanditswe Mar, 30 2024 19:39 PM | 194,933 Views



Umuryango Mpuzamahanga ndetse na bamwe mu bayobozi b'Ibihugu by'Akarere u Rwanda ruherereyeho, barashinjwa kuvunira ibiti mu matwi mu gihe imvugo z'urwango n'ubwicanyi bwibasira Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bikomeje gufata indi ntera. 

Barabivuga mu gihe u Rwanda n'Isi byitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 7 Mata uyu mwaka, u Rwanda n'Isi bizibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa kuva mu 1994 ubwo hicwaga Abatutsi basaga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa, Isi isa nk'aho nta somo yakuyemo n'ubwo imvugo 'Ntibizongera ukundi' yongeye kumvikana icyo gihe. 

Aha umuntu yashingira ku bikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo uyu munsi, aho ingengabitekerezo ya Jenoside yahawe intebe.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mbonera Gihugu, Dr Bizimana Jean Damascene agaragaza ko nyuma yo guhungira muri Kongo bamaze gukorera Abatutsi Jenoside yo mu 1994, Interahamwe n'abahoze muri Guverinoma ndetse n'abahoze mu zari ingabo za Leta y'icyo gihe, bashyizeho ababwiriza yanditse y'ukuntu basakaza ikinyoma kibiba urwango mu karere no ku Isi.

Uyu munsi, hari benshi barimo n'abayobozi ba bimwe mu bihugu byo mu Karere bikirije intero y'aba baje kubaka imitwe ishingiye ku ironda koko n'ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Kuri Albert Rudatsimburwa, umusesenguzi wa Politiki y'Akarere, Umuryango Mpuzamahanga nawo wahisemo kwikiriza intero ya FDLR, Leta ya Kongo na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo.

Mu kiganiro na Jeune Afrique mu minsi ya vuba, Perezida, Paul Kagame yagaragaje ko iyi myumvire yise ko ishaje ariyo pfundo ry'ubufatanye hagati na Perezida wa Kongo, uw'u Burundi ndetse n'umutwe wa FDLR.

Umunyamategeko akaba n'umusesenguzi wa Politiki mu Karere, Gasomonari Jean Baptiste, avuga ko bitumvikana ukuntu Umuryango Mpuzamahanga wakwirengagiza ukuri kugera aho unanyuranya n'imyanzuro bifatiye ubwabo mu bihe byashize.

Kuri ubu Guverinoma ya Felix Tshisekedi nyuma yo kwirukana ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zari zaje gufasha ishyirwa mu bikorwa by'amasezerano y'amahoro ya Luanda na Nairobi, yitabaje Umuryango w'iterambere mu bihugu by'Amajyepfo ya Afurika (SADC), ubu bimwe mu bihugu biyigize byamaze kohereza ingabo. 

Cyakora ikigaragara ni uko ingabo za Leta (FARDC) n'abo bafatanyije harimo n'abacanshuro mpuzamahanga, zikomeje gutakaza ibice byinshi ku rugamba muri Kivu ya Ruguru ari nako kudakemura ikibazo mu mizi yacyo bishyira umutekano w'Akarere k'Ibiyaga bigari mu kaga kubera imvugo z'urwago zikomeje guhembera ubwicanyi n'intambara zidashira.

Paschal Buhura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya