AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali

Yanditswe Apr, 15 2024 19:54 PM | 105,973 Views



Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gikora Ubwikorezi bwo mu Mazi ku Isi (Mediterranean Shipping Company), Diego Aponte, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Mata 2024, ni bwo Diego Aponte n’abandi bayobozi bamuherekeje bageze ku Rwibutso rwa Kigali. Yatambagijwe uru rwibutso, asobanurirwa amateka y’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa.

Diego Aponte yashyize indabo ku mva ndetse anunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Diego Aponte, yashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kwagurirwa ibikorwa bya Africa Global Logistics mu Cyanya cyahariwe Inganda i Masoro.

Yasobanuye ko nubwo u Rwanda rudakora ku nyanja bitabujije ko imikoranire izakomeza kuba myiza mu myaka iri imbere.

Yanasuye Ikigo Africa Global Logistics gitanga serivisi z'ubwikorezi mpuzamahanga kikaba kinacungwa na Mediterranean Shipping Co. Yanashyize ibuye fatizo ahagiye kwagurirwa ibikorwa by'iki kigo ku buso bungana na meterokare ibihumbi bitanu.

Diego Aponte avuga ko ikigo akuriye kizakomeza kwagura imikoranire n'u Rwanda mu bwikorezi mpuzamahanga kabone nubwo rudakora ku nyanja.

Umuyobozi wa Africa Global Logistics, Roger Nkubito, ashimangira ko kwagura ibikorwa by'iki kigo mu Rwanda bigaragaza icyizere n'urwego rumaze kugeraho mu bwikorezi mpuzamahanga cyane ko iki kigo (MSC) ari icya mbere gifite amato menshi mu nyanja.

Africa Global Logistics yamaze no kugura ubutaka bungana na hegitari 7.6 i Masaka mu rwego rwo kwegera ahazanyura inzira ya gari ya moshi, bikazorohereza abo iki kigo kibikira kikanatwarira imizigo.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya