Yanditswe Mar, 18 2024 20:35 PM | 153,355 Views
Abashoramari bo mu Rwanda na Zimbabwe bari mu nama y’iminsi 3 i Kigali aho barimo kurebera hamwe uko buri ruhande rwakwagura ubucuruzi mu karere ibihugu byabo biherereyemo, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta agaragaza ko u Rwanda na Zimbabwe bahuje icyerekezo cyo kubaka ubukungu budaheza, burambye no guhanga imirimo.
Aha yasobanuye ko n'ubwo impande zombi zishimira ibimaze kugerwaho mu myaka mike ishize, hakiri amahirwe yo kurushaho kwagura ubwo bufatanye mu nzego zinyuranye.
Mu myaka 4 ishize, ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi bwazamutseho 50%.
Minisitiri wungirije w'Ububanyi n'Amahanga wa Zimbabwe, Sheilla Chikomo, agaragaza ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kureba inzego zitandukanye abacuruzi bo mu gihugu cye bashoramo imari, dore ko ngo biri mu cyerekezo gifite cyo kuzamura ingano y' ibyo cyohereza hanze.
Imishinga 15 yo mu rwego rw’ingufu yamaze gutangizwa ku bufatanye bw'Ibihugu by’u Rwanda na Zimbabwe.
Ni nako abarimu 150 baje kwigisha mu Rwanda mu byiciro binyuranye by'uburezi uhereye muri 2022.
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Francis Gatare avuga ko intambwe imaze guterwa ari umusingi mwiza wo kubakiraho.
Iyi nama irahuza abacuruzi 92 bo muri Zimbabwe na bagenzi babo 160 bo mu Rwanda.
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
2 hours
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru