AGEZWEHO

  • Ibihugu bigize EAC byasabwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo y'uyu muryango – Soma inkuru...
  • U Bwongereza: Abadepite batoye itegeko ryo guhuhura abarwayi – Soma inkuru...

AMAFOTO: Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru ya RPF Inkotanyi

Yanditswe Apr, 30 2022 11:04 AM | 92,871 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko nyuma ya Santarafurika na Mozambique mu bihe biri imbere u Rwanda rushobora kohereza ingabo na Polisi mu bindi bihugu 2 zikajya gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n'umutekano.
Umukuru w'igihugu ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu na Nkuru y'Umuryango FPR Inkotanyi abereye na Chairman.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babarirwa mu magana bateraniye muri Kigali Arena mu nama nkuru y'uyu muryango ibaye ku ncuro ya 15. Iyi nama yari ifite umwihariko kuko yitabiriwe n'urubyiruko rwinshi, abanyarwanda baturutse muri Diaspora, abayobozi b'indi mitwe ya politiki ndetse n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu badafite imitwe ya politiki babarizwamo.

Mu ijambo ritangiza iyi nama Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko  guteza imbere umuturage ari intego FPR Inkotanyi isangiye n'abandi banyapolitiki ari yo mpamvu batumiwe muri iyi nama ariko nanone ashimangira ko iki ari igihe cyo kwisuzuma kuko habura igihe gito ngo manda ya 2017-2024 igere ku musozo.

Ibibazo birimo icyo kuba kugeza ubu u Rwanda rudafite indege y'imizigo cg cargo yifashishwa mu bwikorezi bw'ibicuruzwa biva cg bijya mu mahanga ndetse n'icy'ibyumba bikonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi bizwi nka cold rooms bidahagije, ni bimwe mu byafashe umwanya wihariye muri iyi nama, Umukuru w'igihugu avuga ko bitumvikana uburyo bihora bigaruka kandi hashize imyaka irenga itanu hatanzwe umurongo wo kubikemura, abigaragaza nka rumwe mu ngero z'imikorere idahwitse ikwiye guhinduka.


Perezida Paul Kagame yagarutse ku ngorane u Rwanda runyuzemo muri iyi myaka agaragaza ko nubwo ibibazo by'imibanire n'ibihugu byo mu karere bigenda bikemuka igihe gitambutse cyongeye kwibutsa buri munyarwanda ko akwiye kurangwa n'imikorere cg imitekerereze ishaka ibisubizo no mu bihe bigoye nk'ibyo.

Ku rundi ruhande ariko Umukuru w'igihugu yashimangiye ko umubano mwiza w'u Rwanda n'ibihugu nka Mozambique, Santarafurika n'ibindi ari amahirwe akomeye Abanyarwanda bagomba kubyaza umusaruro ndetse ahishura ko mu minsi iri imbere u Rwanda rushobora kohereza ingabo na polisi mu bindi bihugu.

Iyi nama nkuru y'umuryango FPR Inkotanyi ibaye nyuma y'imyaka isaga 2 itaba kubera icyorezo cya COVID19. Yahuriranye kandi no kuba habura igihe kitageze ku mezi 2 ngo u Rwanda rwakire inama ya CHOGM ari naho umukuru w'igihugu yahereye asaba buri wese cyane cyane abikorera kwiminjiramo agafu kugirango abazitabira iyo nama bazahabwe serivisi nziza kandi zinoze.


Jean Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya

Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori

MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n&r

Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw

U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira ab

Gicumbi: FPR Inkotanyi yihanganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka