AGEZWEHO

  • Ibihugu bigize EAC byasabwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo y'uyu muryango – Soma inkuru...
  • U Bwongereza: Abadepite batoye itegeko ryo guhuhura abarwayi – Soma inkuru...

Perezida Biden na Madamu Jill Biden bakiriye ku meza Perezida Kagame

Yanditswe Dec, 15 2022 19:37 PM | 99,156 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ubutumire bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden n'umugore we Jill Biden bugamije gusangirira ku meza.

Ni mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yari amazemo iminsi mu nama ihuza Amerika n'Afrika, aho abakuru b'ibihugu basaga 40 bitabiriye iyi nama yasojwe kuri uyu wa Kane.

Ubwo yari muri iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasobanuriye itangazamakuru ko ikibazo cy'umutekeno muke mu Burasirazuba bwa Kongo kitazanywe n'u Rwanda kandi kitari ikibazo cy'u Rwanda, kuko muri iki gihugu hari imitwe yitwaje intwari irenga 100 ariko hakavugwa umutwe umwe wa M23.

Ibi yabikomojeho mu kiganiro n'umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabajijwe kandi ku butabera bwatanzwe mu rubanza rwa Rusesabagina Paul, maze Perezida Paul Kagame akurira inzira ku murima abasaba ko Rusesabagina yarekurwa, kuko yakatiwe n’inkiko kandi ko hari abandi benshi bareganywe mu rubanza rumwe basaga 20 bemeye ibyaha bashinjwaga.

Perezida Kagame kandi avuga ko u Rwanda n'umugabane w'Afrika bifite yo kubana n'ibindi bihugu ku yindi migabane, aha ashimangira ko umugababe w'Afrika kuba ukorana n'u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z'Amarika nta kibazo kibirimo ko ik’ingenzi ari ubwubahane bwa buri ruhande.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya

Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori

MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n&r

Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw

U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira ab

Gicumbi: FPR Inkotanyi yihanganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka