AGEZWEHO

  • APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League – Soma inkuru...
  • Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka – Soma inkuru...

IMF yatangaje ko mu 2025 ubukungu bw’u Rwanda buzamanuka bugere kuri 6.5%

Yanditswe Oct, 29 2024 20:37 PM | 305,776 Views



Raporo nshya y'ikigega mpuzamahanga cy'imari, IMF iragaraza ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamukaho 7% muri uyu mwaka wa 2024, ariko mu mwaka utaha wa 2025 uyu muvuduko ugabanuke ugere ku kigero cya 6.5%.

Muri rusange iyi raporo yerekana ko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 3.6% muri uyu mwaka, bunakomeze kuzamuka ku muvuduko wa 4.2% mu mwaka utaha.

Iyi raporo izwi nka 'Regional Economic Outlook’ yerekana ko ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, bikomeje kugorwa cyane no gukora amavugurura agamije kuzamura ubukungu bwabyo, nyuma y’igihe bwarahungabanye bikomeye.

Abebe Aemro Selassie, umuyobozi muri IMF ushinzwe iterambere rya Afurika, avuga ko urugendo rw’aya mavugurura rutanga icyizere ariko ku rundi ruhande hari imbogamizi zikomeye zirimo kugora cyane iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane.

Yagize ati “Ibibazo bya politiki ndetse n’igitutu cya rubanda, ukwiyongera k’ubukene bukabije, ikiguzi gihenze cyo kubaho, no kubura amahirwe yo gutera imbere."

"Ibi byose bikomeje gushyushya imitwe y’abategetsi b’ibihugu bya Afurika, bikabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura. Mu gukemura ibi bibazo byose bikomeye, biragaragara ko abafata ibyemezo bafite akazi gakomeye cyane mu gushyira ku mu nzani ibikorwa byose bikenewe mu gushyira mu bikorwa aya mavugurura. Mu guteza imbere izamuka ry’ubukungu, bakwiye kugabanya ubusumbane mu nzego z’ubukungu, ibi bikaba bigamije gushyigikira no kubaka amavugurura mu nzira ya rubanda no mu nzira ya politiki”.

Uyu muyobozi muri IMF ushinzwe iterambere rya Afurika, asobanura ko kugira ngo aya mavugurura yo kuzamura ubukungu bwa Afurika agerweho, hakenewe kunoza imiyoborere hagamijwe kubaka icyizere cyo kugenzura umutungo wa leta, kongera imbaraga mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no gushyiraho uburyo bwihariye mu itumanaho n’ubujyanama bw’impuguke.

Muri rusange raporo ya IMF y’uku kwezi yibanda ku miterere y’ubukungu bwa Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, itanga icyizere ko ubukungu bwa Afurika buri kuzahuka gahoro gahoro.

Iyi raporo yerekana ko ubukungu bw’ibi bihugu, buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 3.6% muri uyu mwaka wa 2024, bunakomeze kuzamuka ku muvuduko wa 4.2% mu mwaka utaha.


Placide Ngirinshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka

Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi

Perezida Kagame yakiriye inzandiko zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu

Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha

U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiy

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m