AGEZWEHO

  • APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League – Soma inkuru...
  • Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka – Soma inkuru...

Ibipimo by'imiyoborere: Kuki inkingi y'imibereho myiza ikomeje kuza inyuma?

Yanditswe Nov, 24 2024 20:29 PM | 20,056 Views



Nyuma y’uko inkingi y’imibereho myiza ikomeje kuza ku mwanya wa nyuma mu bipimo by’imiyoborere bitangazwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye barasaba ko hagira igikorwa ibitaragenze neza bigakosorwa.

Mu bindi byatumye iyi nkingi y'imibereho myiza isubiraho inyumaho 0.30%, birimo serivisi zihabwa abafite ubumuga zirimo n'iz'uburezi zitagera kuri bose.

Kwizera Straton ufite ubumuga bwo kutabona ari muri 569 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza wishimira uburyo bafashwa kwiga gusa ngo benshi ntibagerwaho na serivisi z’uburezi nk'uko binemezwa na mugenzi we Byukusenge Anisie nawe ufite ubwo bumuga.

Bimwe mu bipimo byagendeweho bigaragara mu ibara ry'umutuku ni uguta amashuri ku banyeshuri bo mu mashuri abanza nay'isumbuye, bifite 31.33% aho mu mashuri abanza iki gipimo cyahawe 32.73% naho muy'isumbuye guta amashuri bihabwa 25.71%.

Ubwo Minisitiri w'Intebe yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko ishusho y'uburezi mu myaka 7 ishize, Depite Furaha Emma Rubagumya yakomoje ku kibazo cyo guta ishuri, gusibira n'ubumenyi bucye mu gusoma, kubara no kwandika bikunze kugaragazwa nk'ibidindiza ireme ry'uburezi.

Ikigero cy'abana bafite ubumuga batangira amashuri abanza ntibakomeze kwiga nacyo kiri mu biteye impungenge kuko mu mashuri abanza habarurwa abagera kuri 1.1% by’abafite ubumuga bayigamo, byagera muy'isumbuye bakaba 0.6% naho mu mashuri makuru abafite ubuga biga akaba ari 0.2%.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yemeza ko nubwo hari byinshi byakozwe, ariko hakiri urugendo ku bijyanye no kwita ku bana bafite ubumuga.

Mu gihugu habarurwa abanyeshuri 3,449 bafite ubumuga bunyuranye biga mu mashuri 89 atangirwamo uburezi budaheza ndetse 69% by'amashuri yose muri rusange ni yo yorohereza abafite ubumuga kuyigamo.



Ibitabo byanditswe hakoreshejwe Inyandiko abafite Ubumuga bwo Kutabona babasha gusoma (braille) ni kimwe mu byo bifuza ko cyashyirwa ku bigo byose.

Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gicumbi: FPR Inkotanyi yihaganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka

Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi

Perezida Kagame yakiriye inzandiko zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu

Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha

U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiy